The FORK ikorera Kimihurura mu nyubako ya Kigali Heights; itegura ubwoko bwose bw’amafunguro ariko yihariye mu gutegura azwi kandi akundwa cyane muri Afurika no mu Rwanda, arimo umunyigi na luombo.
Niba uteganya gusohokana n’abawe muri iyi minsi mikuru, The FORK ikwiye kuba amahitamo yawe ya mbere kuko ku itariki 25 Ukuboza n’iya 31 Ukuboza yaguteguriye amafunguro ya saa sita na nijoro adasanzwe kandi ku biciro bidasanzwe.
Iri funguro rya saa sita ryiswe ‘special lunch’, risanzwe ritegurwa na The Fork aho riba rigizwe n’isupu, ibanziriza ifunguro bigatuma igifu cyitegura kwakira, ifunguro nyamukuru ndetse n’imbuto, byose biba byateguwe mu buryo utapfa gusanga ahandi.
Muri izi mpera z’umwaka yifuje kwishimana n’abayigana igabanya ibiciro by’iri funguro aho guhera ku itariki 25 Ukuboza 2018 kugera ku ya 02 Mutarama 2019 rizaba rigurishwa 5500 Frw gusa.
By’umwihariko mu ijoro risoza 2018 rishyira 2019 ahakunze guturitswa ibishashi, The Fork iteganye neza na Kigali Convention Centre iki gikorwa cyo kwishimira umwaka urangiye no gutangira undi kibera, yiteguye gufasha abaziyagana kuwusoza neza birebera ikirere cya Kigali kizaba gishashagirana.
Ibi byose bakazabyishimira batanze amafaranga make kandi bari ahantu heza habereye gusohokera ku munsi nk’uwo, barya inyama biyokereje ziherekejwe n’ibinyobwa bitandukanye dore ko n’abakunzi b’ikawa batibagiranye.
Outside catering ya The FORK ni ntagereranywa
Uretse amafunguro anurira ashobora gufatwa umuntu yicaye muri restaurant, The FORK igira n’uburyo bwo gutekera ibirori bitandukanye birimo inama, ubukwe, isabukuru y’amavuko n’ibindi kandi bakabikugereza aho byabereye (outside catering).
Ubuyobozi bwa The Fork, buvuga ko iyi restaurant ari igisubizo kuko ubwoko bw’amafunguro yose wakwifuza babugutekera, kandi badakangwa n’ingano.
Buvuga ko "Bashobora gutekera abantu bagera ku 1000 kandi bakabagaburira bakishima. Ibikoresho bakoresha ni byiza cyane kandi bakugezaho ibyo wabasabye mbere y’igihe wabahaye kugira ngo umwanya w’amafunguro ugere byose biri ku murongo.”
Amafunguro ya The FORK imaze kwigaruria imitima y’abantu b’ingeri uhereye ku Banyarwanda ukagera ku baturutse ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Aziya, anafite umwihariko wo kuba ategurwa mu biribwa byasaruwe mu murima uwo munsi.

















TANGA IGITEKEREZO