00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uyu mwaka ngomba kuba umwami wa Afro-beat nk’uko byahoze.

Yanditswe na
Kuya 25 October 2012 saa 06:47
Yasuwe :

Nyuma y’uko amenyekanye mu njyana ya Afro-beat akanegukana ibihembo bitandukanye na Salax awards nk’umwami w’iyo njyana ariko umwaka ushize ugasiga asa n’uwaretse muzika kuko atari akivugwa cyane cyangwa ngo asohore indirimbo nyinshi, Kitoko aremeza ko muri uyu mwaka agomba kwigarurira Abanyarwanda bakunda muzika ya Afro beat.
Ubwo twaganiraga na Kitoko yagize ati : “Muri uyu mwaka banyitege, kuko ndi gukorana imbaraga nyinshi kuko, abantu muri iki gihe bakeka ko nta ngufu ngishyira muri (…)

Nyuma y’uko amenyekanye mu njyana ya Afro-beat akanegukana ibihembo bitandukanye na Salax awards nk’umwami w’iyo njyana ariko umwaka ushize ugasiga asa n’uwaretse muzika kuko atari akivugwa cyane cyangwa ngo asohore indirimbo nyinshi, Kitoko aremeza ko muri uyu mwaka agomba kwigarurira Abanyarwanda bakunda muzika ya Afro beat.

Ubwo twaganiraga na Kitoko yagize ati : “Muri uyu mwaka banyitege, kuko ndi gukorana imbaraga nyinshi kuko, abantu muri iki gihe bakeka ko nta ngufu ngishyira muri muzika, byari byo kuko nari nsigaye nitaye ku yindi mirimo kandi nk’umuntu haba hari indi mirimo ugomba gukora igufasha kubaho."

Akomeza agira ati :”Ariko muri uyu mwaka ubu ninjye na muzika kandi Abanyarwanda banyumve neza kuba mvuze ko ngiye kugaruka muri muzika ntibivuze ko iyo mirimo yindi nyiretse burundu kuko imvugo nk’iyi ari naho byahereye amagambo agakwirakwira ngo natangaje ko navuye muri muzika kandi nari navuze ko nabaye ngabanyije kuyinjiramo cyane. Ubu rero ndabona umwanya nahaye iyo mirimo uhagije noneho nkwiriye kwita ku muziki wanjye, ni muri urwo rwego ubu ndimo gukora indirimbo nyinshi cyane dore ko ubu hari ebyiri zarangiye ziri hanze."

Kitoko yabwiye IGIHE.com ko ubu yafashe ingamba zihamye z’uko yagaruka kandi ari uwa mbere mu njyana nyafurika no mu muzika nyarwanda muri rusange, yemeza ko mu kwegera Abanyarwanda cyane no gukorana n’itangazamakuru iryo ariryo ryose bizamugeza ku ntego ze kandi ngo akurikije umuhate arimo gukorana muri uyu mwaka nta kabuza azongera yigaragaze.

Yakomeje avuga kandi ko uretse izi ntego yiyemeje kongera kugaruka mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda kuko ijya kurisha ihera ku rugo.

Ati :”Ndateganya no gushyira ingufu mu kwagura ibikorwa byanjye no mu rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba kandi naho birashoboka kuko muzika nkora yujuje ibikenewe ku buryo yabasha guhangana n’isoko ryo muri aka Karere."

Kitoko yaboneyeho no gutangariza abakunzi ba muzika ko arimo gutegura album ya kabiri arimo gukorana na Producer Washington wo mu gihugu cya Uganda, ateganya kuzashyira ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka, ariko zimwe mu ndirimbo azayishyiraho ntizirarangira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages