00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Kunio w’u Buyapani ashimira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 21 January 2013 saa 03:25
Yasuwe :

Ambasaderi ucyuye igihe w’u Buyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, yatangaje ko yishimira ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani mu myaka itatu yari amaze abuhagarariye.
Hatanaka, yatangarije abanyamakuru ko yishimira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2013, amusezeraho ko arangije imirimo ye mu Rwanda.
Hatanaka ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bufanye yagaragaje mu (…)

Ambasaderi ucyuye igihe w’u Buyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, yatangaje ko yishimira ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani mu myaka itatu yari amaze abuhagarariye.

Hatanaka, yatangarije abanyamakuru ko yishimira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2013, amusezeraho ko arangije imirimo ye mu Rwanda.

Hatanaka ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bufanye yagaragaje mu gushyigikira ibikorwa byo gufungura Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, no kuba hari abahagarariye ibihugu byombi muri buri gihugu, ni ibyo kwishimira.”

Minisitiri w'Intebe Dr Habumuremyi mu kiganiro na Ambasaderi Kunio
inisitiri w'Intebe yakira impano ya Amabasaderi Kunio wari uhagarariye u Buyapani mu Rwanda

Hatanaka yijeje ko aho agiye azakomeza kuvuga ibyiza yabonye ku Rwanda.
Umujyanama wa Minisitiri w’intebe ku miyoborere myiza, Majoro Fabien yatangaje ko u Rwanda rubanye neza n’u Buyapani, ko buri mu bihugu byarushyigikiye mu kujya mu kanama gashinzwe umutekano ku isi.

Bimwe mu bikorwa u Buyapani butera inkunga u Rwanda birimo kwigisha ikoranabuhanga no gushyigikira uburezi, aho bafasha ishuli rikuru rya Tumba ryigisha ikoranabuhanga (Tumba College of Technology), hakaba hari gahunda yo gufasha iryo shuli gufungura irindi shami i Kigali.

Majoro avuga ko mu rwego rw’ingufu, ubu hatangiye ubushakashatsi ku mashyuza nyuma nibigaragara ko ahari ahagije bazatera inkunga u Rwanda mu kuyabyaza ingufu.

Ikindi, u Rwanda rwishimira rwungukiye ku Buyapani ni umushinga watangiye wo kongera amazi meza mu Ntara y’iburasirazuba n’isanwa ry’umuhanda wa Kayonza-Rusumo, no kubaka ikiraro cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania.

Ambasaderi Kunio avugana n'itangazamakuru

Amafoto/ Ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages