00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorerabushake ba JICA bigishije Abaturage ba Musanze uburyo bwo gukura amazi ikuzimu

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 27 September 2014 saa 08:59
Yasuwe :

Musanze ni kamwe mu turere tugizwe n’amakoro bigatuma kubona amazi bidapfa koroha; ibi bituma mu kuyashaka hifashishwa uburyo bwo kuzamura ikuzima. N’ubwo ariko bigoranye, abaturage bafite amazi meza bagera kuri 86%.
Tariki ya 25 Nzeri nibwo abakorerabushake ba JICA ku bufatanye n’umushiga WASH bigishije abaturage bo mu Kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze uko basana n’uko bakora amasoko y’amazi y’ikuzimu ( boreholes) mu gihe yangiritse.
Mu migezi 29 ifite (…)

Mu migezi 29 ifite amazi ava ikuzimu (boreholes) yubatswe mu Karere ka Musanze, Rubavu na Burera, imigezi itatu niyo yapfuye icyenewe gusanwa kuko itakizana amazi.

Abakorerabushake bigishije uko basana amavomo/ Foto: KTD

Abakorerabushake batanzwe na JICA (Japan International Cooperation Agency) nibo bari gufasha abaturage kubona amazi meza binyuze mu gukora no gusana iyo migezi izana amazi ava ikuzimu (boreholes).

Innocent Ndayambaje uhagarariye “WASH Project” ku rwego rw’igihugu avuga ko ubusanze imigezi izana amazi ava ikuzimu yicwa n’abaturage bashyiramo ibitiritiri bikayica cyangwa bikaba byaboreramo hakazamo inyo zishobora kubatera indwara; abasaba kubungabunga ayo mazi bayagirira isuku n’ibindi.

Kugira amazi meza byagabanije umubare w’abana bataga ishuri kubera gucyererwa bagiye kuvoma ndetse n’ indwara zitwerwa n’umwanda.

Tuku Saito ni Umuyapani akaba umukorerabushake woherejwe na JICA, avuga ko gusana no gukora imigezi izana amazi ava ikuzimu bazakomeza kubyigisha Abanyarwanda.

Berekanye uko bikorwa kugirango ayo mazi avungabungwe/ Foto: KTD

Fideli Hakizimana uhagarariye “WASH Project” mu Karere ka Musanze avuga ko kuva mu mwaka wa 2012 abaturage bamaze kubona imiyoboro y’amasoko y’amazi meza icumi (robine) n’ imigezi izana amazi ava ikuzimu (boreholes) 10 ibyo bigatuma abaturage basaga ibihumbi 133 babona amazi meza akaba abageraho ku gipimo cya 86%.

Intego ni uko amazi agera ku muturage ku gipimo cya 88% aho nibura umuturage abona amazi muri metero 500.

Ayinkamiye ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyuve avuga ko bishimira kugira amazi hafi yabo dore ko mbere bavomaga ku isoko ya Mpenge iri kure yabo cyane.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages