Mu muhango wo gusangira imico iranga ibihugu byombi ndetse n’icyo bihuriyeho, wabereye ku cyicaro cy’Ishuri Doctrina Vitae riherereye mu Murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo tariki ya 18 Gashyanatre 2015.
Abayapani bagaragarije Abanyarwanda umuco wabo ndetse n’uburyo bakora mu kwiteza imbere, naho Abanyarwanda bagaragaza umuco w’u Rwanda binyuze mu mbyino gakondo ndetse n’imyambarire ya Kinyarwanda utasanga ahandi.
Abayapani bamuritse uburyo mu mashuri biga umuziki, guteka, siporo, uburyo bihangira imirimo bakora imyambaro izwi ku izina rya Kimono, uburyo gusiga amabara mu myenda ari akazi gatunze benshi, imikino bakina n’ibindi.
Tomio Sakamoto wari uhagarariye Ambasaderi w’u Buyapani muri uwo muhango yavuze ko u Rwanda n’u Buyapani ari ibihugu bifitanye umubano mwiza kandi ko n’ubwo imico yabyo itandukanye hari ibyo bahuriyeho ndetse ari ibihugu bifitanye n’imikoranire myiza.
Yagize ati “U Rwanda rukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’u Buyapani burabikora. Imico yacu kuyisangira ni ukugira ngo dukomeze kuzamura imibanire y’ibihugu byombi.”
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibihugu byo muri Aziya y’Uburasirazuba, Rurangwa Theophile, yashimiye u Buyapani ku mibanire n’ubufatanye n’u Rwanda kandi agaragaza ko ibikorwa byabo mu Rwanda bifasha mu kugera ku cyerekezo 2020.
Abana biga muri College Doctrina Vitae bagaragaje ko icyo bigiye ku bayapani ari uburyo bwo kwiteza imbere bihangira imirimo.
Umulisa Ornella umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko yashimishijwe n’uburyo Abayapani bihangira imirimo kandi bakabyara abana bake kugira ngo bazabiteho neza.
Umutoni Jacky na we ngo yanyuzwe no kubona uburyo Abayapani biga amasomo yose nko guteka, umuziki no gukina (Karate) bakabigira umwuga kandi bakabyigana n’ubumenyi busanzwe.
Umuyobozi wa College Doctrina Vitae yavuze ko ubufatanye bafitaye na JICA ari bwo bwatumye icyo kigo gitoranywa ngo abanyeshuri n’abarezi basangire imico n’Abayapani bibumbiye mu muryango JICA.
Yagize ati “JICA idutera inkunga mu kuduha abakoreshaushake bigisha amasomoya siyansi mu kigo cyacu, yaduhaye ibigega bitandatu bifata amazi y’imvura n’ibindi bikorwa bitandukanye, ni yo mpamvu rero ibikorwa byo gusangira umuco babikoereye mu kigo cyacu kugira ngo tubashe gukomeza ubufatanye dufitanye.”
Ibikorwa bya JICA bitandukanye mu Rwanda birimo isuku n’isukura, gutanga ubufasha mu burezi ,mu buzima n’ibindi.














TANGA IGITEKEREZO