Kazuya Ogawa, Ambasaderi mushya w’u Buyapani mu Rwanda kuri uyu wa Kane yabonanye na Perezida wa Sena y’u Rwanda, aho baganiriye ku bufatanye bw’u Buyapani n’u Rwanda, maze Perezida wa Sena anaboneraho kumuha ikaze mu gihugu ku mirimo ye mishya.
Ambasaderi Kazuya avuga ko nk’uko yabisezeranije Perezida Kagame, azakomeza gufasha u Rwanda cyane cyane mu kwagura ubufatanye, gukangurira Abayapani gushora imari mu Rwanda, no kungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatatu Kazuya Ogawa yari yabonanye na Perezida w’Umutwe w’Abadepite. Nyuma yo kwakira Kazuya Ogawa, Rose Mukantabana yagize ati “Nishimiye uyu mushyitsi, Ambasaderi mushya w’igihugu cy’inshuti, cy’u Buyapani mu Rwanda, kuko nkurikije ibyo yambwiye afite gahunda nziza yo guteza imbere ishoramari kugira ngo ubukungu buzamuke binajyana n’icyerekezo u Rwanda rufite.”
Naho ubwo yabonanaga na Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, kuri uyu wa Kane Ambasaderi Kazuya Ogawa yavuze ko mu minsi iri imbere inkunga u Buyapani butera u Rwanda ishobora kwiyongera, kuko ngo mu mirimo ye mishya agiye guharanira ko inyungu z’u Rwanda zakwiyongera.
Ni muri urwo rwego ngo nta gihindutse mu mezi abiri ari imbere, ibihugu byombi byazahurira mu nama izabera mu Rwanda, bakaganira ku birebana n’inkunga igihugu cye gitera u Rwanda.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’u Buyapani ziherutse gushyiraho itsinda ry’ubucuti ribahuza.
Ambassaderi Ogawa yabwiye Perezida wa Sena ko umuyobozi w’itsinda ryo ku ruhande rw’u Buyapani yifuza gusura u Rwanda mu minsi iri imbere.
Tariki ya 24 Gicurasi 2013 nibwo ambasaderi Kazuya Ogawa yashyikirije Perezida Kagame ibaruwa umwemerera guhagararira igihugu cye cy’u Buyapani mu Rwanda, akaba yarasimbuye Kunio Hatanaka wahamagariwe indi mirimo mu gihugu cye.
Foto: Joseph C.














TANGA IGITEKEREZO