00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwinkwavu: JICA yasanze hakirangwa isuku nke

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 3 May 2013 saa 11:18
Yasuwe :

Ababyeyi batuye Utugari twa Nkondo na Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu basuwe n’abakorerabushake b’umuryango JICA w’Abayapani, muri gahunda yo kubigisha kwigirira isuku, kuko usanga ikiri hasi cyane.
Abakozi ba JICA, umuryango w’Abayapani wasuye abaturage mu kubakangurira isuku, bigishijwe mbere na mbere uko basukura intoki, n’uburyo basukura bimwe mu bikoresho byo mu rugo.
Umwe mu bakorerabushake ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Rwinkwavu, yatangarije IGIHE ko (…)

Ababyeyi batuye Utugari twa Nkondo na Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu basuwe n’abakorerabushake b’umuryango JICA w’Abayapani, muri gahunda yo kubigisha kwigirira isuku, kuko usanga ikiri hasi cyane.

Abakozi ba JICA, umuryango w’Abayapani wasuye abaturage mu kubakangurira isuku, bigishijwe mbere na mbere uko basukura intoki, n’uburyo basukura bimwe mu bikoresho byo mu rugo.

Umwe mu bakorerabushake ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Rwinkwavu, yatangarije IGIHE ko batangije iki gikorwa cyo kwigisha isuku ariko bibanda ku bana bakiri bato, mu rwego rwo kugira ngo isuku irusheho kuba umuco mu Rwanda.

Yagize ati “Burya iyo wigishije isuku abana, uba wigishishije isuku ejo hazaza kuko baba bazakura bazi agaciro k’isuku.”

Mu baturage bamwe bagaragazaga ko hariho igihe batita ku isuku, nk’ umwe mu babyeyi wo mu kagari ka Mbarara ya kabiri, yavuze ko atari azi ko na mbere yo guha umwana ibere ari ihame nabwo kubanza gukaraba intoki.

Yagize ati “Mbere narinzi ko umuntu w’umuhinzi atakurikiza ibyo byose ahubwo isuku ari iy’abatuye imijyi gusa, ubu menye ko ngomba kujya mpa umwana ibere mbaje gukaraba n’isabune, kuko umwana wanjye yahoranaga inzoka zidakira.

Usibye ibyo gukaraba intoki, Shinya Sakurai, umukorerabushake muri JICA bise Munyakazi, yeretse abaturage uburyo bwo koza ijerekani bakoresheje amabuye n’amababi kuko ngo ijerekani ifite umwanda ishobora gutuma bandura inzoka zituma bananirwa kwiteza imbere ahubwo bagahora kwa muganga.

Impamvu nyamukuru y’iki gikorwa cya JICA, ngo ni uko gutanga amazi basanzwe bakora mu Ntara y’Iburasirazuba bidahagije, ahubwo no kubigisha isuku basanze ari ngombwa, kuko bigaragara ko hirya no hino hakiri isuku nke.

Abana nibo bibanzweho muri iki gikorwa
Umuyapani yigisha umwana uko bakaraba mu ntoki
Bigishijwe no koza amajerekani bakoresheje amabuye n'amababi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages