Ikigo cy’u Buyapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) ,mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi mu cyaro cyafashije abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Kizanye cyo mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha, kudahinga mu kajagari kugirango bazabona umusaruro utubutse.
Mu gihe kuva mu mwaka wa 2001,icyo gishanga cyahingwagamo n’abaturage batuye mu Karere ka Bugesera, bakaba barahingaga mu kajagari, ndetse ngo ntibanabone umusaruro uhagije kubera amazi make ari mu gishanga cya Kizanye, kuri ubu barishimira uburyo JICA ,ifatanyije n’abakorerabushake bayo bakomoka mu gihugu cy’u Buyapani, babafasije kwibumbira mu makoperative kugira ngo babyaze umusaruro mwinshi w’igihingwa cy’umuceri muri icyo gishanga.
Iyamuremye Emmanuel Umunyamuryango muri Koperative KOPAUKI, yagize ati ”Mu bihe bishize wasangaga abaturage barwanira amazi muri iki gishanga, kubera ko ari make bigatuma umusaruro utaba mwinshi kandi atari mwiza kuko hari nabarumbyaga, hari igihe wasangaga tweza toni 4 gusa, ubu bakaba baratwigishije gukora imiyoboro yo kubika amazi kandi tukayasaranganya, tukaba tunahinga umuceri twibumbiye mu makoperative 2 , Koperative KOPAUKI na Koperative KOPETWIKI”.
Saito Yuri, umukorerabushake muri JICA, ushinzwe ubuhinzi muri icyo gishanga yagize ati ”Wasangaga mbere batera umuceri mwinshi aho mu mwobo umwe haterwaga imiceri itandatu, ubu mumwobo umwe haterwamo umuceri umwe gusa, kandi n’umusaruro ntuba mwinshi, amazi yari make ariko kuko bazi kuyatega arahagije”.
Igishanga cya Kizanye gifite ubuso bwa hegitari 9.5 kandi kigenda kiyongera, mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga bateganya kuzabona umusaruro wa toni umunani.














TANGA IGITEKEREZO