Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuri uyu wa 9 Mutarama 2015, Umuyobozi w’umuryango w’Iterambere w’Abayapani JICA Dr. Akihiko Tanaka yatangariye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’ubwo imiryango mpuzamahanga yatsinzwe ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu umuyobozi w’umuryango JICA, Dr. Akihiko Tanaka arimo mu Rwanda kuva tariki ya munani kugeza tariki ya 10 Mutarama, yatangaje ko n’ubwo imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze, yasanze nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwariyubatse akaba ari ibintu bishimishije kandi amahanga yose akaba akwiye gufatanyiriza hamwe ngo bitazongera ukundi.
Yagize ati” maze kubona amateka ari muri uru rwibutso, binteye ubwoba kubona ikiremwantu gikora amahano nk’aya yabaye mu Rwanda, gusa kuba u Rwanda rwariyubatse niyo mpamvu natwe nka JICA duhari ngo dufatanye n’abanyarwanda gukomeza kwiyubaka. Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwariyubatse kandi rufite iterambere rishimishije.”
Yakomeje avuga ko urwego rw’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugezeho ari ikintu amahanga akwiriye kwigira k’u Rwanda kandi akabungabunga ayo mahoro.
Bimwe mu byagezweho, JICA ibifitemo uruhare
Mu gukomeza gusura ibikorwa umuryango JICA ufatanyamo n’u Rwanda, Dr. Tanaka yanasuye K-Lab inzu yo kongera ubumenyi cyane cyane mu ikoranabuhanga (Knowlegde Lab).
Iyo nzu y’ikoranabuhanga JICA yayubakiye Urubyiruko, ngo irufashe kujya rushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ruba rwatekereje mu ikoranabuhanga, rukavuga ko kubona aho kubikorera hari murandasi (connection) ni intangiro nziza y’ibyo bifuza kugeraho.
Rwamucyo Walter na Manzi Joseph bashinze ikigo (company) cyitwa “Gumaho” gihuza abacuruzi bafite amakusanyirizo y’amata n’abakiliya ba bo, bemeza ko kubona ahantu ho gukorera umushinga wa bo babikesha JICA, kandi bikaba ari ingenzi.
Bamwe muri urwo rubyiruko bafite imishinga ihiga iy’abandi JICA ibaha inkunga ya buruse bakajya kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ikoranabuhanga.
Umuryango w’iterambere w’abayapani JICA ukorera mu bihugu 150 ku Isi, mu Rwanda wibanda mu gutanga impuguke mu buhinzi, gutanga amazi muri gahunda y’Isuku n’isukura cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba, gutera inkunga ibikorwaremezo, uburezi n’ibindi.














TANGA IGITEKEREZO