Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi mushya w’u Buyapani, Kazuya Ogawa, waje gutangira imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda, baganira ku bufatanye n’ibizibandwaho mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Kazuya usimbuye mugenzi we Kunio Hatanaka, yashyikirije Umukuru w’igihugu impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Amb.Kazuya yatangaje ko hari ibikorwa by’iterambere ashyize imbere mu Rwanda.
Ati “Nasezeranyije Perezida kuzakora neza inshingano zanjye, guteza imbere umubano mwiza. Nzibanda ku byiciro bitatu birimo kuzamura ubukungu mu Rwanda mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, ingufu z’amashanyarazi, uburezi, ubuzima tuzakomeza kubiteza imbere mu mu guteza imbere u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko azibandaho no gushishikariza Abayapani gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda, birimo ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa, iby’ikoranabuhanga no kungurana ubumenyi haba mu burezi, ingendoshuri bamwe bigira ku bandi.
Ikindi kandi, Amb. Kazuya yavuze ko azashyira imbere ko Abayapani basura u Rwanda, bagasura ingagi bakamenya n’ibindi bitandukanye biri mu Rwanda mu bukerarugendo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Baine yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze igihe kirekire ukomeye uzanakomeza.
Ati” Ni umubano ushingiye k’ubwumvikane n’ubwubahane mu myaka itatu ishize Leta y’u Buyapani ifunguye Ambasade i Kigali. Umubano w’ibihugu byombi ushyingiye ku bintu byinshi: Mu burezi ishuri rya Tumba College of Technology ni bo bariteye inkunga, bari gufasha Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ahari kubakwa ku Rusumo mu guhuza imipaka ”.
Yanavuze ko banafasha u Rwanda mu burezi mu bumenyi, mu mibare n’ibindi bibanda ku nkingi u Rwanda rugenderaho mu iterambere.
Ambasaderi Kazuya Ogawa ni muntu ki?
Ambasaderi Kazuya Ogawa yavutse mu 1955, arubatse afite abana babiri. Yize amashuri ya Kaminuza muri Kaminuza ya Tokyo. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu 1978.
Yayoboye ishami rishizwe iby’ububanyi n’amahanga mu mwaka wa 1994 kugeza mu 1997.
Yabaye Amabasaderi w’u Busuwisi n’u Buhinde mu mwaka wa 1999 na 2003.
Aje guhagararira igihugu cye mu Rwanda nyuma yo kuba yari agihagarariye mu Bufaransa kuva muri Werurwe mu mwaka wa 2010 .
Umubano w’u Rwanda n’ u Buyapani ugaragara no mu mikoranire n’ Umuryango w’Abayapani(JICA) watangiye gukora kuva mu 2005, ifungurwa ry’ambasade mu 2010, byaje bikomeza gushyigikira umubano kuri ubu umaze imyaka isaga 50.














TANGA IGITEKEREZO