Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Minisitiri w’u Buyapani ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Hirotaka Ishihara, baganira ku ishoramari Abayapani bakorera mu Rwanda.
Hirotaka wari kumwe n’itsinda ry’abashoramari baje kureba aho bashora imari mu Rwanda yavuze ko ibiganiro bye n’Umukuru w’Igihugu byibanze ku nama bitabiriye kuwa Gatatu ijyanye n’ubucuruzi yaberekaga amahirwe ari mu Rwanda ku bifuza kuhashora imari, n’uko urugendo rwabo rwagenze.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yatangaje ko nubwo u Buyapani n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane byari ngombwa ko n’abikorera bafatanya mu kwiteza imbere.
Yagiza ati“Icyo bagaragaza aha ni uko abikorera ubwabo bagomba kuza bagafatanya n’Abanyarwanda n’abo mu karere ka EAC ariyo mpamvu haje istinda ry’abantu benshi bageze kuri 50 kugira ngo umubano urenge igihugu ku gihugu ahubwo noneho turebe ko n’ubucuruzi n’ubuhahirane bwatezwa imbere kandi Perezida yabijeje ubufatanye bw’u Rwanda.”
Nubwo u Buyapani bwaje kureba aho bwashora imari mu Rwanda, Hirotaka Ishihara yagaragaje ko hari sosiyete zatangiye gukorera mu Rwanda.
Yagize ati “Zamaze gutangira gukorera mu Rwanda ndetse hari n’izindi ubu zamaze kubona aho zishobora gushora imari mu Rwanda, ndatekereza ko icyo uru rugendo rwari rugamije cyagezweho.”
Yakomeje avuga ko ko mu bishishikaje amwe mu masosiyete y’abikorera b’Abayapani harimo ibijyanye no gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Amb.Gatete yavuze ko u Buyapani n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza binyuze muri JICA (Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe ubutwererane) kandi ko hari imishinga irenga 40, aho iki gihugu gifasha u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi nko kuhira imyaka mu Karere ka Ngoma, mu burezi aho bafasha ishuri rya Tumba College of Education ndetse no kubaka ikiraro cya Rusumo (One border post).
U Rwanda n’u Buyapani byiyemeje no gukorana n’abashoramari mu kongera iby’u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Khaled Ad Bel-Salam yasezeye
Uretse kwakra Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, Perezida Kagame yanakiriye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Khaled Ad Bel-Salam wamusezeragaho nyuma y’imyaka ine akorera i Kigali.
Amb. Bel-salam yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’uko igihugu cye gihagaze.
Yagize ati“Twaganiriye na Perezida Kagame ibyerekeranye n’umubano w’ibihugu byombi n’uburyo uhagaze neza, ibijyanye n’imirimo yanjye muri iyi myaka ine nari maze. Namugejejeho n’indamukanyo za Perezida wa Misiri Abdel Fattah al Sissi, nanamunyuriyemo muri make uburyo igihugu cyacu gihagaze muri iki gihe.”
Banaganiriye ku bijyanye n’amazi y’uruzi rwa Nil, Amb Khaled avuga ko nubwo igihugu cye gifite ubuyobozi bushya bitavuze ko umutekano w’ayo mazi wahungabana kuko ngo hakomeje kubaho inama zivuga ku masezerano y’uko yakoreshwa.
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yasobanuye ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bintu bitandukanye nko kongerera abantu ubushobozi mu nzego zitandukanye mu buvuzi, aho hari abaganga b’Abanyamisiri bari mu Rwanda, umutekano, ingufu n’ibindi.
Ikindi yavuze ni uko hari n’abashoramari b’Abanyamisiri baje kureba uko bashora imari mu Rwanda kuko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu bijyanye no koroshya ubucuruzi.
Amafoto/ Urugwiro














TANGA IGITEKEREZO