Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa bashyiraga umukono kuri ayo masezerano, Amb. Gatete yavuze ko u Rwanda rwishimiye inkunga u Buyapani bukomeza gutera u Rwanda, kuko uretse uyu mushinga w’amazi meza, hari indi mishinga myinshi bwagizemo uruhare nk’uwo kuhira imyaka imusozi mu Burasirazuba, ikiraro cya Rusumo cyubatswe mu gufasha ubuhahirane bw’u Rwanda na Tanzania, n’iyindi.
Yongeyeho ati “ Wowe (Ogawa) uri Ambasaderi udasanzwe, kuko ujya unazana abshoramari b’Abayaopani benshi mu Rwanda.”
Ambasaderi w’u Buyapani yagaragaje ko inkunga bageneye u Rwanda izafasha mu kubaka imiyoboro y’amazi meza mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma; mu Murenge wa Murama muri Kayonza, na Remera muri Gatsibo.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha kubona amazi abaturage ibihumbi 33.
Minisitiri Gatete yibukije ko u Rwanda rwihaye intego ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) rugomba kugeza amazi meza ku baturage bose. Ubu abo ageraho babarirwa kuri 74%.
Ambasaderi Kazuya yemereye u Rwanda ko nubwo inkunga nyuma yo kugeza amazi meza mu baturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba, hazabaho n’izindi Ntara zikagerwaho.
Iyi nkunga ije ari icyiciro cya gatatu, ikurikiye umushinga wagejeje amazi meza ku baturage ibihumbi 43 mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana. Warangiye utwaye hafi miliyoni 6.1 z’amadolari u Buyapani bwarangije mu 2008.
Icyiciro cya Kabiri nacyo cyakorewe mu Burasirazuba, aho u Buryapani bwasoje umushinga wo kugeza amazi ku baturage ibihumbi 55, utwara hafi miliyoni 16 z’amadolari muri Nyakanga 2013.
Muri ibyo bice, u Buyapani bwanafashaga Leta y’u Rwanda gusana no kuvugurura imiyoboro y’amazi.














TANGA IGITEKEREZO