00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwahaye u Rwanda miliyari 14 Frw azaziba icyuho cy’umuriro upfa ubusa

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 8 March 2016 saa 07:05
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda na Ambasade y’u Buyapani basinye amasezerano y’impano ya miliyoni 18.4 z’amadolari,ni ukuvuga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu kuvugutira umuti ibihombo bitandukanye bituruka ku mashanyarazi cyane cyane iby’ubucuruzi n’umuriro upfa ubusa.

Iki cyiciro cya kabiri cy’impano kizakoreshwa mu kubaka sitasiyo nto y’amashanyarazi mu gice cyahariwe inganda (Special Economic Zone), giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, bitume iki gice cy’inganda, icya Kabuga, na Ndera bigira amashanyarazi adacikagurika.

Izanifashishwa mu kubaka ibyicaro bifasha mu gukwirakwiza amashanyarazi i Kabuga na Murindi. Mu cyiciro cya mbere u Buyapani bwahaye u Rwanda miliyoni 25 z’amadorali zakoreshejwe mu kwagura imiyoboro y’amashanyarazi ya Jabana, Gikondo, Rwinkwavu, Huye na Musha.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yavuze ko iyi mpano izafasha mu gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi nka kimwe mu bibumbatiye iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati”Bizagabanya ihungabana ry’umuriro riteza igihombo cy’ubucuruzi ku bawukenera cyane cyane abanyenganda.”

Aya masezerano y’impano y’Abayapani aje yiyongera ku yandi u Rwanda ruherutse gusinyana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ( EU) na Banki y’Isi yo gusana no kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG, Jean Bosco Mugiraneza, yavuze ko kugabanya ibihombo by’amashanyarazi mu mujyi wa Kigali ari ukubigabanya mu gihugu hose kuko ukoresha 64% by’amashanyarazi yose akoreshwa mu gihugu.

Yagize ati”Kugeza ubu mu Rwanda 22-23% by’amashanyarazi bipfa ubusa, intego ikaba ari ukutarenza 15% gashobora kwihanganirwa.”

Mugiraneza akomeza avuga ko izi mpano zo gusana no kuvugurura imiyoboro, zizatuma batanga amashanyarazi ku buryo bwiza butarimo gucikagurika kuko akenshi biba bijyanye n’ahantu hari ibikorwa remezo bitakijyanye n’igihe biba bikwiye kuvugururwa cyangwa kubihindura.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’Abayapani, Sakamoto Tomio, yavuze ko iyi mpano izazamura urwego rw’ibikorwa by’iterambere rirambye n’urw’imibereho myiza mu Rwanda.

Yagize ati”Uretse kongera ubukungu, bizagira umumaro no mu burezi, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.”

Umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda uriyongera aho umusaruro mbumbe GDP ugeze kuri 7%, ibi ngo bisobanuye ko n’amashanyarazi ari mu gihugu agomba kwiyongeraho 10% buri mwaka.

Mugiraneza avuga ko intego y’u Rwanda yo kubona Megawatt 563, igihari kuko hari amasezerano menshi yo kongera ingufu bamaze gusinya harimo, Kivu Watt, amashanyarazi azaturuka mu Karere n’indi mishinga nka Rusizi ya III na Rusumo izatanga amashanyarazi ku Rwanda.

Biteganyijwe ko gushyira mu bikorwa umushinga wagenewe iyi mpano y’Abayapani bizatangira muri Kanama bigasozwa mu mpera za 2017 n’ishami rishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL) n’ikigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cy’Abayapani (JICA).

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka 30, aho buri mwaka iki gihugu kigenera u Rwanda miliyoni 20 z’amadorali yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Tomio Sakamoto na Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Amb. Claver Gatete
Tomio Sakamoto, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete bashyira umukono ku masezerano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages