Guverinoma y’u Buyapani yasezeranyije, umukuru w’u Rwanda ko buzarufasha gutera imbere binyujijwe mu bikorwa remezo birimo ingufu n’amazi bizagezwa mu byaro no mu mijyi.
Biciye mu bigo n’imishinga bitandukanye birimo, JICA, Nippon Koei, Nishizawa Limited na Takaoka, Leta y’u Buyapani yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’igihugu biciye mu kubona ingufu z’amashanyarazi.
Ibi bikorwa byateganyijwe kuzakorwa mu myaka 3, bigatwara akayabo ka miliyari 2 na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 30 z’amadorali y’Amerika.
Ibyo iki gihugu cyiyemeje byatangiye gushyirwa mu bikorwa, birimo kwagura sitasiyo y’amashanyarazi ya Musha, ikava kuri Kilovolt 70 ikagera ku 110.
Kuvugurura sitasiyo za Jabana na Gikondo zihabwa transformateur imanura umuriro ukava kuri kuri Kilovolt 110 ikageza kuri 15 zibasha gukwirakwiza umuriro mu nganda n’ahandi. Gushyira icyuma cyinjiza cyangwa kigahagarika amashanyarazi kuri sitasiyo nini mu Rwanda ya Birembo no kongera ubushobozi bwa sitasiyo ya Huye ikava kuri Kilovolt 6.6 ikagera kuri 30, hakiyongeraho kwagura imiyoboro y’amashanyarazi mu mujyi wa Kigali.
Ubwo hatahwaga umushinga usa n’ugeze ku musozo wo kwagura sitasiyo z’umuriro w’amashyanyarazi ya Musha, yashyizwemo icyuma kigena ingano y’umuriro (Transfomateur) ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2014, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa yavuze ko bemereye Perezida w’u Rwanda kurufasha kubona ingufu z’amashanyarazi n’amazi kandi bakaba barimo kubishyira mu bikorwa.
Yavuze ko hari muri Kamena 2013, mu nama ya 50 mpuzamahanga ya Tokyo ku iterambere ry’Afurika yabereye i Yakohama maze iki gihugu kikemerera umukuru w’u Rwanda ko kizafasha kugeza amashanyarazi mu mujyi no mu cyaro.
Yagize ati "Ubu rero byatangiye gukorwa. Twemeye gutera iyi nkunga kuko tuzi ko ibikorwaremezo bituma inganda ziyongera, amasoko mashya, akazi kakiyongera, nka bimwe mu bikenewe ngo ubukungu n’ubuzima bwiza bw’Abanyafurika bitere imbere."
Yakomeje avuga ko iki gihugu kitazacogoramo mu bikorwa bifasha kujyana mu cyerekezo 2020, aho u Rwanda rwiyemeje kugera kuri byinshi biciye mu kongera ibikorwa remezo.
Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Emma Francoise Isumbingabo, Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi yavuze ko u Rwanda rwishimira ibikorwa bitandukanye rwagejejweho n’u Buyapani.
Yagize ati "Ku ikubitiro ndashimira cyane guverinoma y’u Buyapani ku nkunga n’ubufatanye ikomeje kugaragariza guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ingufu, urw’amazi no mu bindi bikorwa binyuranye."
Yanakomeje kandi avuga ko u Rwanda rufite intego yo kubyaza ingufu z’amashanyarazi umutungo kamere washoboka no kugezwa ku bantu benshi.
Yavuze ko umushunga watashywe ari umwe mu ikomeje gutahwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugurura no kwagura sitasiyo z’imiyoboro y’amashyanyarazi mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mutiganda Francisca yavuze ko ku ruhande rw’abaturage, iyi sitasiyo iri hafi y’ahagenewe inganda ngo ba nyirazo bazabone umuriro n’abahaturiye bazabone imirimo.
Ikindi ni uko ngo ingo 36% muri aka karere zamaze kugeramo umuriro kandi ko barimo kugerageza kuzongera.
Kwagura sitasiyo ya Musha byatangiye tariki ya 21 Kanama 2013. Uretse ibi bikorwa bya JICA, abakozi ba EWSA bahabwa amasomo ku bijyanye n’amashanyarazi. Isumbingabo yavuze ko abayahabwa bakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi bakabyitaho kuko bigoranye kujya kuzana abatekinisiye mu Buyapani mu gihe habaye ikibazo runaka.
U Rwanda rwihaye intego ko mu 2017, ingo 70% zaba zarabonye umuriro, Rwamagana ikaba iri mu turere twa mbere tumaze kugira ingo nyinshi zifite umuriro.













TANGA IGITEKEREZO