00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwiyemeje guteza imbere ingufu n’ubuhahirane n’u Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 26 June 2013 saa 08:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yakiriye Ambasaderi Kazuya Ogawa w’u Buyapani watangiye imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda muri Werurwe, baganira ku bizibandwaho mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi birimo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi.
Ambasaderi Kazuya nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe, yavuze ko gukorana no gushimangira umubano w’u Buyapani n’u Rwanda ari byiza kuko ibihugu bijya guhuza amateka.
Ati “Muri Igihugu gifite intego, (…)

Ati “Muri Igihugu gifite intego, mushyira imbaraga mu byo mukora kandi mucisha make.”

Avuga ibi yashimye uburyo u Rwanda ruzi kwishakira ibisubizo, ati”Nyuma y’imyaka 19 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihugu cyateye imbere.”

Yavuze ko n’u Buyapani nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose rwashegeshwe nayo rwabashije gutera imbere mu bukungu.

Ati "Niyo mpamvu tugomba gufatanya mu kwiteza imbere tukungurana ubumenyi kuko duhuje byinshi.”

Mubyo u Buyapani buzafasha u Rwanda yagize ati “Tuzibanda ku mishinga y’ ingufu z’amashanyarazi, uburezi, ubuzima, gushishikariza ba mukerarugendo kuza mu Rwanda, guhugurana mu by’ubukerarugendo, gishishikariza Abayapani gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari n’ubucuruzi mu Rwanda.”

Umunyamabanga wa Minisitiri w’Intebe, yatangarije abanyamakuru ko umubano w’ u Rwanda n’u Buyapani uzibanda mu bikorwa by’ingufu.

Ati”Ku bijyanye n’amashanyarazi hari ibyo u Buyapani bwatangiye kureba mu kuzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri, hari n’ibyo badufasha mu gukwirakwiza amashanyarazi no mu kubaka ingomero (aho hari kubakwa urugomero rwa Rusumo), bakaba bazakomeza kubidufashamo.”

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda ku munsi wo gutanga impapuro zimwemerera gukorera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages