00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Buyapani byatangiye imurikabikorwa ry’amahoro

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 August 2014 saa 06:36
Yasuwe :

U Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Buyapani bwatewemo ibisasu by’uburozi(bombe atomic) byatangiye imurikabikorwa ry’amahoro rifite insanganyamatsiko igira iti“Reka twigire ku mateka yacu”. Nubwo ibi bihugu byombi byanyuze mu mateka mabi byateye intambwe igaraga mu kwiyubaka, bikanabona ari ngombwa kwigira ku mateka yabyo.
Mu gihe u Buyapani bwibuka ku nshuro ya 69 ibisasu by’uburozi byahitanye imbaga, u Rwanda narwo rwifatanyije nabwo mu kwigisha ayo mateka.
Mu (…)

U Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Buyapani bwatewemo ibisasu by’uburozi(bombe atomic) byatangiye imurikabikorwa ry’amahoro rifite insanganyamatsiko igira iti“Reka twigire ku mateka yacu”.

Nubwo ibi bihugu byombi byanyuze mu mateka mabi byateye intambwe igaraga mu kwiyubaka, bikanabona ari ngombwa kwigira ku mateka yabyo.

Mu gihe u Buyapani bwibuka ku nshuro ya 69 ibisasu by’uburozi byahitanye imbaga, u Rwanda narwo rwifatanyije nabwo mu kwigisha ayo mateka.

Mu ihema rinini i Remera kuri Stade Nto hamurikwaga amateka y’u Buyapani hifashishijwe amafoto yometse ku nkuta, ku mbaho nini, n’amashusho ku matelevision manini, herekanwa uko bombe zasenye umujyi wa Hiroshima kuwa 6 Kanama na Nagasaki kuwa 9 Kanama 1945. Ibyo bisasu by’ubumara byahise bihitana abantu 200,000, ariko kugeza ubu habarurwa ibihumbi 450,000 byahitanwe nabyo.

Ku mafoto hagaragajwe n’ingaruka zikomeye z’ubumuga abasigaye bagiye bagira nko gutakaza ibice by’umubiri no kurwa kanseri. Andi mafoto yerekanye uburyo iyo mijyi yongeye kwiyubaka bishimishije.

Ibyo bikorwa bizamara iminsi itatu, hazaba ibiganiro hagati y’abanyeshuri biga mu Rwanda n’abiga mu Buyapani, ndetse habe n’igitaramo cy’amahoro kizakorwa na Mani Martin na Kesho bande mu gusoza iryo murikabikorwa ry’amahoro kuwa 10 Kanama.

Kubura abantu benshi mu gihe gito, kwangirika kw’ibikorwa remezo, ibibazo by’ubupfubyi n’ubupfakazi no kongera kwiyubaka mu nzego zose z’igihugu ibyo ni bimwe mu byinshi u Rwanda n’u Buyapani bihuriyeho.

Ikigamijwe muri iri murikabikorwa ry’amahoro hagati y’u Rwanda n’u Buyapani ni ukwigisha ububi bwa Jenoside, kwigisha ububi bw’intwaro z’uburozi kugira ngo ibyabaye mu bihugu byombi ntibizongera kubaho ukundi ku isi yose.

Moriya Takahiro, Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, yavuze ko kuba u Buyapani burimo kwibuka abazize ibibombe byatewe Hiroshima na Nagasaki ku nshuro ya 69 kandi burwanya ko byazongera kuba ari byiza cyane.

Moriya yasabye abitabirye imurikabikorwa rizamara iminsi itatu gufata umunotaa wo kwibuka abaguye i Hiroshima na Nagasaki.

Vuningoma James, Umuyobozi w’Inteko y’umuco n’ururimi wari uhagarariye Minisitiri w’Umuco na Siporo yagize ati “Ijoro ribara uwariraye niyo mpamvu u Rwanda ruri mu nzira nziza mu kubaka amahoro.”

Gatera Honore, Umukozi ushinzwe ibikorwa bya buri munsi ku kwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yishimiye uburyo imurikabikorwa ry’amahoro ririmo kwigishwa abana kugira ngo abatazi ibyabaye babimenye hakiri kare kandi bazarinde ko byaba ahandi ku isi.

Yagize ati’Igiti kigororwa kikiri gito,abana nibakurana ubumenyi ku mateka yagiye abaho bazakura birinda ko amateka mabi yaguruka ahubwo bimike ameza.”

Igishusho cya Bombe atomic
Abayapani basobanurira amateka y'igihugu cyabo abana b'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages