Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Hatanaka Kunio, amushimira ubufatanye bw’ibihugu byombi n’uruhare u Buyapani bwagize mu iyubakwa ry’Ikigo cy’amahugurwa cyo kubungabunga amahoro “Rwanda Peace Academy”giherereye mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’ingabo, Gen Kabarebe yakiriye Ambasaderi Hatanaka mu biro bya Minisiteri y’ingabo mu Rwanda kuri ku wa 24 Ukuboza 2012.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Hatanaka Kunio yatangaje ko yakiriwe neza na Minisitiri w’Ingabo bakaba baganiriye ku isozwa ry’imirimo y’inyubako z’ikigo cy’amahugurwa “ Rwanda Peace Academy” igihugu ahagarariye cyateye inkunga no gusuzumira hamwe ibindi byakorwa mu guteza imbere iki kigo.
Nubwo Ubuyapani bwateye inkunga u Rwanda mu iyubakwa ry’iki kigo, Hatanaka yahakanye ko nta bufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bifitanye.
Col. Jules Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yatangaje ko u Buyapani bwatanze inkunga igera kuri miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika, yakoreshejwe mu kubaka aho abantu bigira, inzu y’isomero, inzu yakira abantu benshi icyarimwe no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Rutaremara yongeyeho ko mu gihe igihugu kivuye mu ntambara ari byiza gushyiraho uburyo bwo kuremera igihugu ubutabera, kurwanya amakimbirane habungabungwa amahoro akaba ari muri urwo rwego ikigo cya Rwanda Peace Academy cyashinzwe.
Rwanda Peace Academy cyakira amahugura y’abasivile, abapolisi bo mu gihugu no hanze yacyo, agamije kubaka no kubungabunga amahoro. Giherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze.














TANGA IGITEKEREZO