Mu gikorwa cyahuje abarimu bigisha amasomo ajyanye n’ubumenyingiro baturutse mu bigo bine bifashwa n’umushinga w’u Buyapani JICA, bigiye hamwe uko bakwigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga n’ibikoresho biciriritse.
Mugisha Robert, umwarimu mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Kayonza, yatangarije IGIHE ko nyuma yo guhugurwa n’abakoranabushake ba JICA bakomoka mu Buyapani, bakoresha ibikoresho byabo basanganywe, batanga amasomo y’ikorabuhanga nk’imibare n’ubugenge, badategereje ibikoresho bihambaye.
Mu bikoresho bakoresha harimo aho usanga bakoresha ibikoresho birimo amacupa, imiheha, buje, ndetse n’imicaca kandi ngo ugasanga abanyeshuri bigishwa basobanukirwa neza, kandi bagatsinda neza amasomo ngiro y’ibizamini bya Leta.
Mugisha yatangaje kandi ko abakoranabushake ba JICA usanga baramaze gukataza mu bijyanye n’ikorabuhanga kuko ngo mu gihugu cyabo bari ku rwego rwiza, bityo ubu abarimu b’Abanyarwanda bahuguwe nabo, bakaba bashobora gutanga amasomo y’ubumenyi batagombye gutegereza ko baza gufashwa.
Kobayashi Hiroyuki, uhagarariye JICA mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko kugeza ubu u Buyapani gifite abakorabushake barenga 38 mu Rwanda, bane bari mu mashuri ya , Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana, Kayonza Modern School riri mu karere ka Kayonza, Nyagatare Secondary School riri mu karere ka Nyagatare na Doctrina Vitae School ryo mu karere ka Gasabo aho batoza abarezi baho gukomeza kwiyungura ubumenyi basanganywe.
Kobayashi Hiroyuki yagize ati “Abarimu bo muri ibi bigo usanga bakoresha ibikoresho byoroheje kandi bagatanga amasomo y’ubumenyingiro ku buryo umwana yumva ibyo yigishishwe neza, kandi JICA izakomeza gutera inkunga iki gikorwa.”
JICA ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, hari gahunda yo kwagura igikorwa cyo gufasha abarimu kwigisha ikoranabuhanga bifashishije ibikoresho biciriritse mu gihe kitarenze imyaka atatu bikagera mu gihugu hose, binyuze muri gahunda yo gusangizanya ubumenyi hagati y’ibigo (School based collaboration teaching training).
JICA isanzwe iteramo inkunga u Rwanda mu cyerekezo 2020, biromo ubuhinzi, uburezi, gutanga amazi meza, ingufu ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi aho mu gusana ikiraro gihuza u Rwanda na Tanzania, JICA irimo kubigiramo uruhare.














TANGA IGITEKEREZO