00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani mu gufasha u Rwanda gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 January 2013 saa 04:00
Yasuwe :

U Buyapani bwatangaje ko bugiye kuzazana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda rizafashishwa mu gutunganya umusaruro wo mu buhinzi n’ubworozi bikawongerera agaciro.
Ubwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, yari mu nama yahuje abahinzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, yagaragaje ko u Buyapani bwiteguye kuzana ikoranabuhanga buhinzi n’u Bworozi mu Rwanda.
Hatanaka ati”Mu Buyapani inganda nto n’iziciriritse byateye imbere kubera ikoranabuhanga, nibyo dushaka no kuzana (…)

U Buyapani bwatangaje ko bugiye kuzazana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda rizafashishwa mu gutunganya umusaruro wo mu buhinzi n’ubworozi bikawongerera agaciro.

Ubwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, yari mu nama yahuje abahinzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, yagaragaje ko u Buyapani bwiteguye kuzana ikoranabuhanga buhinzi n’u Bworozi mu Rwanda.

Hatanaka ati”Mu Buyapani inganda nto n’iziciriritse byateye imbere kubera ikoranabuhanga, nibyo dushaka no kuzana mu Rwanda”.

Avuga ko mu Rwanda hari ibihingwa bihagaze neza birimo icyayi, ikawa n’umusaruro w’imbuto n’amata byakoreshwa neza habayeho kubyongerera agaciro mu kubibika neza.

Hatanaka yavuze ko u Buyapani buzibanda ku ishoramari ryo gukora ibikoresho byo kubikamo umusaruro watunganyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga buzazana.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka

U Buyapani buteganya ko inganda nto n’iziciriritse zidafite ubushobozi mu Rwanda bazaguramo imigabane, bagafatanya mu kuzamura umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi.

Muhikira Eusebe, ukuriye ishami ry’ ubucuruzi muri RDB, yavuze ko gukorana n’u Buyapani bizamura ubukungu bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ati « Bizadufasha mu guteza imbere ikoranabuhanga, bityo u Buyapani ni buzana ibikoresho, tuzahuza ibigo byino biciriritse n’iby’ubu Buyapani habeho ingendoshuri, guhugurana, ishoramari ritere imbere.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages