Mu gihe habura iminsi micye ngo hizihizwe umunsi mukuru w’abakundanye, IGIHE Ltd yateguye irushanwa rigenera umwanya ababyifuza wo gusangiza abasomyi ba IGIHE inkuru mpamo z’urukundo rwabo, hagatoranywa eshatu zahize izindi, zikagenerwa ibihembo byinshi bitandukanye.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu, ryagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye bageneye ibihembo batatu bazabasha gutsinda. Aha rero twifuje kubasangiza bimwe muri ibyo bihembo mu mafoto, mwihere ijisho mutekereza ku bihe byiza abazatsinda bazagira.
Muri byo harimo gusangira n’abakunzi babo muri restaurants nziza ndetse no kumarana ijoro ryose muri zimwe muri hoteli zikomeye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibindi byinshi mwasanga mu nkuru y’ubushize
Zimwe muri hoteli na restaurants zageneye ibihembo abazahiga abandi mu irushanwa:
The Manor Hotel
Iyi Hoteli iherereye I Nyarutarama, ikaba yaratanze ifunguro rya nimugoroba n’ijoro rimwe muri kimwe mu byumba byayo byiza cyane; abonnement y’ukwezi muri “gym yabo ndetse na piscine”
Galaxy Hotel
Iyi Hoteli iherereye mu Kiyovu, ikaba yaratanze amafunguro ya nimugoroba ndetse n’ijoro rimwe muri kimwe mu byumba byiza byaho.
Hotel Villa Porto Fino
Iyi Hoteli iherereye I Nyarutarama nayo, yatanze ifunguro rya nimugoroba ndetse n’ijoro rimwe muri kimwe mu byumba byiza byaho.
Restaurant L’Epicurien
Iyi resitora iherereye ku Kimihurura, yatanze amafunguro ya saa sita cyangwa nijoro bitewe n’icyo abatsinze bazaba bihitiyemo.
Usibye ibi bihembo kandi, hari n’impano nziza za bimwe mu bicuruzwa bya
La ceremoniale harimo “tableau” na “vase” byiza cyane abatsinze bazihitiramo; igishushanyo(portrait) cy’ ifoto y’abakundana bazaba bihitiyemo kizakorwa na Inkstain; impano za bimwe mu bicuruzwa bya Monaco Cosmetics birimo ibya Bruno Vassari, za deodorants, body sprays, make up n’ibindi byinshi…
Kwakira inkuru z’abifuza kwitabira iri rushanwa bizasozwa kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare i saa sita z’ijoro.
Urifuza kwitabira iri rushanwa wohereza inkuru y’urukundo rwanyu, wowe n’umukunzi wawe? Biroroshye, kanda hano umenye ibisabwa.



















TANGA IGITEKEREZO