…Nahise nzinukwa gukunda, ndetse niyemeza guca ukubiri n’umukobwa uwo ari we wese, gusa ntibyari binyoroheye kubera aho nari ntuye.
Mu minsi ibiri yakurikiyeho nahise mbona ibaruwa ya minisiteri y’ubuzima inyimurira gukora ahandi guhera tariki ya 13/09/2012.
Aho bari banyohereje hari mu cyaro ugereranije n’aho nari ntuye,numva nduhutse umutwaro kuko navaga mu rugo saa kumi n’ebyiri z’igitondo nkahagaruka saa tatu z’umugoroba abakobwa bavuye mu nzira.
Kuko nari umunyeshuri muri kaminuza, mu mpera z’icyumweru nabaga nagiye ku ishuri bityo igihe cyose nkaba mfite ibyo mpugiramo ku buryo nta mukobwa wongeye gupfa kumbona.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, nagiye ku kazi bisanzwe.Ngezeyo nasohoye ipikipiki nakoreshaga ngo njye mu misozi.Ngeze mu nzira nasanze nibagiwe ibyangombwa bya moto, ndakata nsubira ku kazi, mparika moto hanze ninjira mu biro kubifata.
Nsohotse natunguwe no kubona umukobwa uri kwireba mu ndorerwamo ya moto yange, ndamwegera, ambonera mu ndorerwamo nza arunamuka.
Yubuye amaso arandeba, ndebye amaso ye meza manini mbona ibishashi byuzuye mu maso yange n’ubwonko numva burahindukiye; gusa nihagararaho ngirana akaganiro gato nawe gakurikira:
Njyewe:Karibu mwageze kwa muganga. Murifuza iyihe serivisi ngo mbayobore?
We (aseka):Murakoze kuduha karibu gusa ntabwo nje kwivuza.
Njyewe: Okay, noneho mwampa akanya ngafata moto nkajya mu kazi.
We (ahita ayicaraho):Iyi moto se ko ari iy’ikigo cyacu, wowe ukaba utari umukozi wa hano, uyijyanye ute kandi mu kahe kazi?
Njyewe: Excuse me, ni iyanyu gute?
We (aseka):Njye ndi umukozi wa hano kandi wowe simpakuzi.
Njyewe: Uri umukozi wa hano gute? Kuva nahagera sindahakubona na rimwe,yewe sindumva banakuvuga!
We:Nsanzwe nkora hano, gusa mu minsi ishize bari baranyohereje ku bindi bitaro kuba nsimbuye umubyeyi wari mu kiruhuko cyo kubyara. So yaje nange mpita ngaruka, ubu sindaninjira mu ivuriro iriya moto muhuye ni umumotari wari unzanye (yibyiringira ijisho).
Njyewe:Nanjye maze ibyumweru bitatu hano, ndi umukozi mushya ushinzwe ubuzima no kubungabunga ibidukikije. Hagati aho nitwa Léon.
We: Ni byiza uwo mukozi twari tumukeneye. Nge nitwa Esther (amwenyura anagumya kubyiringira amaso), ndi umukozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza.
Njyewe:Nishimiye kumenyana nawe. Nagufasha kukurebera akabazo ufite mu jisho?
We:Mwaba mumfashije kuko nirebaga mu ndorerwamo ngira ngo ngakuremo ariko byananiye. Birashoboka ko ari agasimba kagiyemo mva kuri moto.
Akimara kubinyemerera, nabikoze bwangu n’ubwuzu bwinshi, ngakuramo nifashishije akatsi gato nari nkuye mu busitani hafi aho.Mu kugakuramo turarebana, aransekera mbona ishinya ye y’umukara numva umusatsi umvuyeho.Nahise nibuka imvune nagize mu nkundo zabanje, nibuka ko kuba naraje gukora aho byabaye guhunga abakobwa, mpita mfata umwanzuro wo kudatindana nawe ngo atantwarira ubwenge kandi gahunda nk’izo narazivuyemo.
Nahise natsa moto vuba ngenda ntanamusezeye; gusa akazi nari ngiyemo ntabwo nagakoze kuko yiriwe mu ntekerezo zange.
Navuye aho nakoreye sinajya kubika moto ku kazi ngo ntongera kumubona, mpita nyijyana mu rugo.
Nahise ndyama ariko sinatoye agatotsi.
Nazindutse nk’ibisanzwe njya ku kazi mpagera mbere ya bose mpitira mu biro.Isaha y’inama itangira akazi igeze nagiye mu nzu mberabyombi tuyikoreramo, hanze yayo numvaga havugira abantu ngenda mbasanga.Nenda kubegera nabonye amaguru y’umukobwa ntamureba mu maso, mpagarara gato ndibaza: “Ese iki cyaro ko mbona gishobora kunzengereza kurenza aho nari mpunze?Hari uwo ejo nabonye indoro n’inseko (we yari yambaye ipantaro icyo gihe)numva arantsinze; none uyu w’iki kimero we bite?
Narakomeje mfite amatsiko yo kureba nyiri icyo kimero. Mu kubegera nasanze ari Esther mu myenda myiza migufi y’impuzankano ndanzura nti nahunze ibikona nugururirwa n’inyange!!!
Uwo munsi nakoreye ku biro, saa sita zigeze abandi barataha nge nsigara aho kuko mu rugo hari kure natahiraga rimwe ku mugoroba. Yabonye ntatashye aza kumbaza impamvu mubwira ko ntahira rimwe. Yambajije aho ndya saa sita mubwira ko saa sita ntajya ndya. Yansabye kumusigarira ku biro ngo wenda hataza umurwayi akabura umuyobora ndabyemera, nawe ntiyatinze yahise atebuka.
Yaje anzaniye ibinyomoro n’ibisuguti.Mu kubimpereza namufashe mu kiganza turarebana, mpita nicara imbere ye hafi iminota 10 tutavugana ariko tukirebana.
Byarogowe n’umuntu wamuhamagaye kuri telefoni ye.Yamwitabye mu izina ry’umuntu bakundana mpita nshika intege bya bintu yari anzaniye bihita bigwa hasi.Yabaye aretse kuvugisha uwo,aranyegera arabifata abishyira ku meza; ambwira ijambo mu cyongereza ati:” Don’t mind for that”!
Kubera ko yari abonye ngize ikibazo, mu minsi yakurikiye yakunze kumbaza byinshi ku mateka yange y’urukundo, biba ngombwa ko mubwira byose kugera no k’uwo nakundaga bateye inda,imiryango yacu yombi ikanga ko tubana kandi nari niyemeje kumubabarira, nawe agasa n’aho imbabazi muhaye atazishira amakenga nyamara nari mbikuye ku mutima.
Yahise anyemerera kumba hafi, tugasangira gusa ambuza kuzamubwira ijambo “ndagukunda”.
Nirinze kumubaza impamvu yabyo, gusa kuba hamwe nawe bikanyura ambera uwa bugufi mwiza.
Umunsi umwe twajyanye mu mubatizo w’undi muntu dukorana, tugezeyo turicarana.Mu kwerekana abashyitsi batugezeho, umusangiza w’amagambo ati: “Bariya barakundana kandi baranaberanye twiteguye amazi vuba aha”! Amashyi y’urufaya arungikanya abakecuru bavuza impundu.
Twararebanye tugwa mu kantu ariko dukomeza ibirori.
Twatashye bitarangiye kuko hari akazi k’umugoroba nari mfite, musabye ko nagenda ambwira ko adasigara wenyine ubwo turataha.
Twanyuze aho yari acumbitse, mugejeje mu rugo musezeraho arambwira ngo nimbe ndetse kugenda.
Yinjiye mu cyumba cye (nari ntarakigeramo na rimwe), agarukana amafoto atatu arayampereza. Maze kuyafata yambwiye ko ari ay’abasore bamusabye kubana kandi ko mu byumweru bibiri araba ahaye umwe muri bo igisubizo. Yansabye kuyitaho ngo muhitiremo neza, agenda ambwira iby’ibanze kuri buri umwe.
Namwemereye kumufasha rwose kuko njye yambwiye ko ntazavuga ko mukunda. Hasigaye iminsi ine ngo atange igisubizo, namusabye ko tujya iwacu kubasuhuzaho, bakamumenya bakazanataha ubukwe bwe. Yaranyemereye turajyana, dusanga mu rugo batwiteguye n’abavandimwe bange bose baje.
Papa na Mama baramubonye bati twizere ko uyu ari umukazana utuzaniye, bashiki banjye bati noneho ubonye umwari uzaguhoza amarira yose; bati uko asa inyuma niba ariko n’umutima umeze urahiriwe.
Mu by’ukuri ntekereje ko iyo gahunda idahari, kandi umutima wange ukaba waramaze kumwakira nk’inshuti, agahinda karanyishe mpita nsohoka.
Yaje ankurikiye, ambwira ko ntagomba kubabara, ko agize amahirwe yo kumbwira icyo antekerezaho mu gihe gikwiye.
Aho hanze yahise ambwira ko ifoto z’abandi azifite mu mashusho, ariko iyange ayifite ku mutima, kandi uwo yahisemo ari njyewe, ko ndagukunda yayimvugiye.
Naramuhobeye biratinda, dusubira mu nzu mbwira abari aho ko Esther ari umukazana wabo, bampa impundu baranangabira.
Nyuma y’ibyo imiryango yaregeranye, tariki ya 26/12/2014 dukora ubukwe, ubuturi muri buki na Valentine byacu!!!








TANGA IGITEKEREZO