00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo Rwashinze imizi nirwogere

Yanditswe na
Kuya 10 February 2015 saa 12:42
Yasuwe :

Hari mu masaha ya mugitondo, abantu bari urujya nuruza bajya kumurongo bitegura gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, izuba ryari ryinshi kubera n’umunaniro wo guhagarara umwanya munini,nagiye gushaka aho naba nikinze akazuba gato.
Mu minota mite haje imodoka nziza cyane iparika hafi yaho nari nicaye, nanjye nayihanze amaso, nari mfite amatsiko yo kureba umuntu uyisohokamo,ngiye kubona mbona havuyemo umusore wambaye neza w’igihagararo n’uburanga utagira uko asa. (…)

Hari mu masaha ya mugitondo, abantu bari urujya nuruza bajya kumurongo bitegura gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, izuba ryari ryinshi kubera n’umunaniro wo guhagarara umwanya munini,nagiye gushaka aho naba nikinze akazuba gato.

Mu minota mite haje imodoka nziza cyane iparika hafi yaho nari nicaye, nanjye nayihanze amaso, nari mfite amatsiko yo kureba umuntu uyisohokamo,ngiye kubona mbona havuyemo umusore wambaye neza w’igihagararo n’uburanga utagira uko asa. Namukubise amaso umutima wanjye utangira gutera cyane kuburyo iyo aza no kunsuhuza sinzi ko ijwi ryanjye ryari gusohoka. Yaragiye ajya kumurongo nkabandi, nibyatinze aba akoze ikizamini cya mbere ahita atsindwa.

Yahavuye mbona asa nkuwijimye mu maso aza yegera imodoka niko nanjye umutima wari umaze kujya mu gitereko, angeze imbere ndamuvugisha” ko udatinzeyo” ahita yimyoza ati” Ndatsinzwe mpise nitahira” ndamubwira nti “Oya sha witaha, rindira abantu bagabanuke urasaba andi mahirwe”. Yahise aza anyicara iruhande ati “ nitwa John” nanjye nti “nitwa Christy”.

Twaricaranye aho dutangira kuganira tunaseka mubaza impamvu atwara kandi nta burenganzira afite mbese twari twahuje urugwiro abantu nabo basaga nkabagabanyuka, nyuma yaje kumbwira ngo reka njyende njye kwaka andi mahirwe ansaba kuba murindiriye gato aho nari nicaye.

Yaragiye asaba kongera gukora baramwemerera akoze aba aratsinze . Yaje yihuta ubona ko umutima we wuzuye umunezero afungura imodoka ye mbona avanyemo icupa rya jus y’inyange araza aramobera,aranterura urukundo runzamukamo numva birandenze, mukundekura n’ijwi rituje yahise andeba mu maso amereza ya jus arambwira ngo “Thank you”.

Kuva ubwo twahise tugendana agatoki kukandi tujya gukora nibindi bizamini maze John aratsinda byose ariko kubwamahirwe make naje gutsindwa nta kundi byari kugenda ndababara cyane, bwasaga nkaho bwije abadukoreshaga ibizamini barataha.

John yahise ansaba ko tujya gusangira ariko ntabwo byankundiye, numvaga mfite agahinda ahubwo musaba ko ampa lift akangeza mu rugo, yarantahanye agenda ambwira amagambo meza yo kumpumuriza. Twageze mu rugo ndahamwereka araparika avamo araza aramfungurira umuryango mukunsezera yaramobeye aransoma twembi urukundo rwari rwose, ansaba numero za telephone yanjye arataha.

Mu minota mike nagiye kubona mbona ubutumwa kuri telephone
” Baby nagirango nkwifurize kuruhuka neza, uhite uryama uruhuke niwicura umbwire nkuhamagare. Take care,
John”.

Nasomye ubwo butumwa numva agahinda kose karashize ndaryama mbura ibitotsi kubera kumutekereza cyane inseko ye, ingendo ye nibyo byari byuzuye ibitekerezo byanjye urukundo wari rwansabye,telephone yose yasonaga nashidukaga nziko ariwe. Yategereje ko namubwira ko nicuye araheba nagiye kumva numva telephone irasonnye ndebye nsanga niwe ndamwitaba twaraganiriye kugeza saa sita z’ijoro twananirankwe kurekana ariko nyuma twaje gusezeranaho turaryama.

Twakomeje kuzajya tuvugana umunsi kumunsi ari nako utuzina tuba twinshi Honey, boo, darling, my love n’utundi; uko iminsi yahitaga niko twamenyanaga kurushaho tukajya dusohokana, tugasangira, tugasurana kuburyo yaje no kumenya zimwe mu nshuti zanjye n’abavandimwe nawe abavandimwe be baramenya kuko twisanze twese ntababyeyi dufite.

Twarakundanye cyane bimwe bidasaba ko uvuga ngo ndagukunda, indoro yonyine ikivugira kuburyo narwaraga akanzanira indabyo kwa muganga, igihe mukuru wanjye yabaga yagiye kureba abana akaza kundaraho, mugitondo mbere yuko agenda agasiga anyuhagiye mbese murumva urukundo John ankunda,gusa ntibyamubuzaga kumbaza bamwe mubasore babaga baje kunsura icyo bashaka mbese ukabona agize akabazo(gufuha)

Umunsi we w’amavuko waje kugera ntangira gupanga n’inshuti zanjye uko nzamutungura mwifuriza isabukuru nziza akaba nawe yarapangaga na mushikiwe kuzantungura akambwira ko ankunda imbere y’inshuti n’abavandimwe. Uko napanganga na mushikiwe ibya anniversaire ya John ni nako John yapangaga na mushiki we uko azantungura abwira abantu ko ankunda ariko mushiki we abigira ibanga ntiyagira numwe abwira yaba njyewe cyangwa musaza we.

Umunsi warageze hari ku cyumweru ndamuhamagara mubwira ko nshaka ko twirirwana kuburyo atamenya ibyo napangaga cyane ko narinziko mushikiwe ari kubinkorera ibyo nifuzaga byose. Naritunganyije neza njyayo, dusangira amafunguro ya mugitondo ndangije njya kumutunganyiriza mu cyumba ari nako mbaza mushikiwe kuri telephone niba ibyo nari namubwiye yabitunganyije neza. Amasaha yakomeje kwicuma biba nka saa cyenda John ati” Darling twigire kuryama”. Twaragiye turaryama, nko mwisaha imwe mushiki we aba arampamagaye ndanyonyomba njya muri salon ati” ubu turahagurutse mu minota mike turaba tubagezeho.

Nahise nitunganya nyine ngo basange nsa neza, mukanya gato inshuti zanjye ziba zirahageze na mushiki we bicara muri salon, ndagenda mu cyumba ndamukangura ndamubwira” chou byuka muri salon hari abashyitsi bagushaka” yahise abyuka kuko yarazi ibyo yapanze na mushiki we aritunganya vuba vuba ageze muri salon yatunguwe no gusanga inshuti zose atakekaga bamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza, turarya, turanywa turishima uko amasaha yicuma hakomeje kuza abashyitsi binshuti na John yari yatumiye nanjye nkagirango nabo yatumiye muri anniversire ye.

Yaje gusaba ijambo ashimira abitabiriye ubutumire uburyo bitanze bakigomwa bakaza mu birori ati” ndifuza gushimira cyane cyane uwaduteranirije aha, ati ahari muvuze mwagirango ndakabya kuko ni byose kuri njye, mubuze naba mbuze urufunguzo rw’ubuzima bwanjye, gusa ndashaka kubabwira ijambo rimwe ko mukunda n’umutima wanjye wose nkaba namuteguriye impano kuruyu munsi”.

Yinyabije hanze azana ururabyo rwiza cyane ruherekejwe nimpeta itagira uko isa,igitima kiradiha hari abakobwa benshi numvaga agiye kuruha nkumwe muribo nkaseba, mbona aranyegereye aho nari nicaye aca bugufi arapfukama avanamo impeta ati” ndifuza ko umbera mama w’abana banjye, ndashaka ko umbera umugore, urabyemeye” Amarira sinamenye aho aturutse naramuhobeye turasomana mwemerera ko nzamubera umugore mwongorera ko mukunda kandi nzakomeza kumukunda ubuzima bwanjye bwose. anyambika impeta, abari aho bose amashyi sinakubwira,

Nta wundi musore nakunze nkuko nkunda John, ubu turakundana cyane umunsi Imana izaduha umugisha tuzasezerana imbere y’Imana, inshuti n’ababyeyi kuzabana akaramata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Love Stories Competition

URUGEMWE RW’IMANA
12/02/16 - 04:13
MON ELDORADO
11/02/16 - 07:50
WANTOJE KUBA UMUGABO
11/02/16 - 07:30
NARAROSE
11/02/16 - 06:00
NTAWAZIMYA URWO ATACANYE
11/02/16 - 05:00
EMERA NKOMORE IBIGUMA
11/02/16 - 04:32
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages