Ibi birori ngarukamwaka byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Gashyantare, byaranzwe no gusangira, gusabana no kwidagadura binyuze mu ndirimbo, imbyino n’imikino itandukanye.
Bamwe mu bakozi ba Kigali Marriott baganiriye na IGIHE, bavuze ko ari iby’agaciro kuba ikigo bakorera cyabazirikanye bategurirwa ibirori bikomeye, bityo bigaragaza uburyo umukoresha wabo ababona nk’abantu bakomeye.
Sinayiguriye Theotim yagize ati “Uyu munsi ni mwiza kuri njye na bagenzi banjye twese. Byanyeretse by’umwihariko urukundo ruhanitse abakoresha bacu badufitiye. Ikindi wanambereye umwanya wo kugaragaza impano yanjye yo kuririmba, kuko nabashije kwigaragaza, amahirwe ntari kuzabona vuba”.
Nkurunziza Christa watangiranye na Kigali Marriott ubwo yafunguraga imiryango mu Rwanda, nawe ahamya ko ari ikintu gikomeye kuba nyuma yo guhabwa umushahara na nyuma y’akazi umukoresha atekereza kubakorera n’ibirori.
Yakomeje avuga ko kandi uyu ubabera umwanya mwiza wo gusangira n’abayobozi babo bisanzuye ndetse bakabagezaho ibitekerezo bitandukanye bituma akazi ka buri munsi karushaho kugenda neza.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi, Munyangabe Ingabire Nicole, yavuze ko nyuma yo kugaragaza ibyagezweho, baba bagomba no gutegura umunsi mukuru wo kubyishimira.
Ati “Abantu bakorana na Kigali Marriott ntitubafata nk’abakozi basanzwe ari nayo mpamvu tubita abafatanyabikorwa (associates). Gukora ibirori nk’ibi bituma abakozi barushaho kugira umuhate mu kazi kabo ka buri munsi kuko biba byaberetse ko bafite agaciro gahambaye mu buzima bwa hotel”.
Abakozi ba Kigali Marriott n’abayobozi babo bahuriye mu birori byo kwishimira umwaka wa 2019 umaze igihe gito utangiye, nyuma y’uko mu mpera za 2018 basangiye iminsi mikuru n’abarimo abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo Heroes Day Care Centre, giherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
angel@igihe
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO