Ni ikintu cyabatangeje cyane kuko uwabatemberezaga akabereka uko inzugi zifungurwa bamusubirishagamo kugira ngo yongere akozeho ikarita birebere ukuntu urugi rufunguka.
Umwana witwa Ian Impano w’imyaka itandatu yatangaje ko uretse gusura ubusitani bwiza na pisine yatunguwe n’ukuntu ibyumba bya hotel bifungurwa.
Umwarimu w’aba banyeshuri bitegura kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza Kelsey Merz ati “Aba bana ni ahazaza h’igihugu hari ibintu bitandukanye usanga bafitiye amatsiko, twahisemo Marriott Hotel kuko usanga abenshi bayizi mu magambo ariko batarigeze bagira umwanya wo kuhagera."
Yongeyeho ati “ Ni ibintu byiza kuko bifasha umwana gufunguka akamenya ibice bigize Kigali kandi gutembera burya biranezeza.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Marriott Hotel Yulia Bogdanova ati “ Kuba twasuwe n’abana batoya ni byiza kuko usanga umwana atangira gutekereza icyo azaba cyo akiri muto, bashobora rero kwishimira ibyo dukora hano muri Marriott Hotel bakaba bazabyiga.”
Yavuze ko Marriot ikora ibikorwa byo kugira icyo ifasha muri sosiyete bityo na yo ikaba yishimiye kuba yakiriye abana bato kuko abana ari ahazaza h’igihugu.
Uretse gutemberezwa ibice bigize Marriot Hotel harimo ahabera inama ,ibyumba byiza bicumbikira abakiriya,ubusitani na pisine , abana bagize n’umwanya wo kwidagadura no gusangira n’abakozi b’iyi Hotel y’inyenyeri eshanu.
Muri gahunda yitwa ‘ Spirit to serve ‘ buri kwezi Marriott hotel iba ifite gahunda yo kugira igikorwa ikora muri sosiyete kugira ngo ifashe abari muri sosiyete.
Mu Ukuboza 2017, abakozi b’iyi hotel basangiye Noheli n’abana bari barwariye mu Bitaro bya Masaka babaha ibikinisho n’ibikoresho by’ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO