Iki gitaramo cyiswe Marriott Hotel’s Battle of The Bands cyabaye guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2018 kugeza hagati mu ijoro. Abacyitabiriye bacurangiwe n’amatsinda atatu akomeye y’abacuranzi b’abahanga i Kigali arimo Best Beat Band, Micho Band ndetse na Neptunez Band.
Ni ibirori byari biteguwe mu buryo bwimika ibyifuzo by’abakunzi b’umuziki babyitabiriye kuko buri tsinda mu yacuranze ryahawe isaha yose mu muziki w’ubutaruhuka hanyuma bo bakihitirimo iryahize andi mu kubaryohereza no kubaha umuziki ubyinitse kandi uyunguruye.
Uraranganyije amaso mu bitabiriye iki cyari giteguwe ku nshuro ya mbere, wabonaga ibinezaneza kuva gitangiye kugeza gihumuje. Nta tsinda na rimwe ryacuranze ngo ntibinyure abarireba nubwo ku musozo byabaye ingorabahizi kwemeza iryahize andi bitewe n’ubuhanga bwagaragajwe na Micho Band ndetse na Neptunez Band.
Iki gitaramo cyatangiye bukigoroba. Abari bageze mu cyumba cya Marriot Hotel bacurangiwe na Best Beat Band yabimburiye andi matsinda. Aba binjije benshi mu mwuka wo gutarama binyuze mu ndirimbo bacuranze zirimo "Strength of a Woman" ya Shaggy, mu mujyo w’ukwezi kwahariwe umugore.
Iri tsinda ryabimburiye andi ryakurikiwe na Micho Band yamenyekanye cyane mu gucurangira abahanzi bitabira Primus Guma Guma Superstar mu myaka itanu yikurikiranya. Aba berekanye umwihariko n’uburambe, bakirigise imirya y’inanga, umurishyo bawuhata ingoma, ariko berekanira umwihariko mu guhitamo indirimbo zishimirwa na benshi.
Iri tsinda ry’abacuranzi bakomeye ry’umunyamuziki witwa Micho Marcel ryagaragaje ubuhanga bwanyuze abitabiriye Battle of the Bands mu ndirimo zirimo "Grenade", ya Bruno Mars; "I Want To Know What Love Is", ya Foreigner; "Iron Lion Zion", ya Bob Marley na "Mirrors" ya Justin Timberlake.
Bishimiwe bikomeye mu ndirimbo z’umudiho wa gakondo y’u Rwanda zirimo "Nyaruguru" ya Massamba Intore ndetse benshi batangira kubyina.
Neptunez Band yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 40 icuranga mu gihe cy’isaha imwe nta kuruhuka. Iri tsinda risanzwe rimenyerewe mu birori bya Kigali Jazz Junction ryishimwe cyane mu ndirimbo ryacuranze ryifashishije umwimerere wa Jazz na Blues. Abarigize na bo banyuzagamo bakerekana ubuhanga mu kuririmba indirimbo zakanyujijeho n’izigezweho.
Ryacuranze indirimbo zirimo "Side to Side" ya Ariana Grande na Nicki Minaj; "One Love" ya Bob Marley; "Joromi" ya Simi; "Face to Face" ya Charly & Nina; "Nyota Yako" ya TID; ndetse bunamira Radio Mowzey muri "Nakudata" ya Goodlyfe na Omulangira Ssunna. Aba nabo bagaragaje ubuhanga mu ndirimbo zirimo na gakondo aho baririmbye "Genda Rwanda Uri Nziza" ya Orchestre Impala.
Igitaramo gihumuje umuyobozi wa gahunda yasabye abacyitabiriye gutoranya itsinda ryahize andi mu gucuranga neza, benshi bahanitse amajwi bavuga mu izina iryo bashyigikiye ku bwiganze bw’amajwi Neptunez Band itorwa n’abakunzi b’umuziki bari bateraniye muri Marriott Hotel.
Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016, kuva icyo gihe usibye gutanga serivisi z’amahoteli na restaurant, inakira ibikorwa bitandukanye bikomeye mu myidagaduro i Kigali ariko ikanagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda birimo gukora igikorwa cy’umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO