Ku wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018, nibwo abakozi ba Kigali Marriott Hotel, basuye ndetse bagenera impano abana bafite ubumuga bw’ingingo no mu mutwe bitabwaho n’iki kigo.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott Hotel, Victoria N.Obiakor, yavuze ko bihaye intego yo kugira impinduka bageza mu muryango Nyarwanda, uyu munsi bakaba bahisemo gusangira n’abana bafite ubumuga mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine kandi bakunzwe.
Ati “Kuva mu myaka ishize twagiye dusangira n’abana b’impfubyi n’abafite ibibazo bitandukanye. Uyu ni umwanya wo kwita ku kibazo cy’abafite ubumuga, tugaragaza ko badakwiye guhezwa kuko ari abana nk’abandi, bakunzwe kandi buri mwana wese ari umugisha.”
Yakomeje avuga ko babahaye ibiribwa bizamara amezi atatu bahereye ku byo bakeneye, ibikinisho n’ibindi bikoresho bitandukanye, kandi bazakomeza no gukorera aba bana ubuvugizi.
Irabaruta Claudine ufite umwana witabwaho na Heroes Day Care Centre, yavuze ko iki kigo cyamubereye umugisha, kuko cyatumye umwana we ava mu bwigunge kandi nubwo atabasha kweguka, ubona ko kuva yahagera yongeye kugira icyizere cyo kubaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Heroes Day Care, Musabyemariya Ines, avuga ko iki kigo kitegamiye kuri Leta cyashinzwe n’ababyeyi bane na we arimo, aho bari bafite intego yo gushaka ahantu abana babo bazajya birirwa bakitabwaho byisumbuyeho.
Ati “Tugitangira twagize amahirwe tubona inshuti z’abana bafite ubumuga badutera inkunga, duhitamo no gutangira gufasha abana batandukanye barimo n’abaturuka mu miryango itishoboye. Byatumye abana barushaho kugira ubuzima bwiza, n’ababyeyi batangira gukora ibikorwa byabateza imbere.”
Yakomeje avuga ko bashimira Kigali Marriott Hotel, kuba yatekereje kwizihizanya iminsi mikuru n’abana 30 bitabwaho na Heroes Day Care, kandi n’ababyeyi babo babyungukiyemo kuko mu mpano bahawe hazakurwaho ibikenewe n’ikigo ibindi bakabibaha.
Abana bitabwaho n’iki kigo ni abafite hagati y’imyaka 3-12, aho bagaburirwa, bakigishwa ibintu bitandukanye mu gihe cy’imyaka itatu nyuma bakoherezwa mu mashuri asanzwe yegeranye n’aho batuye.
Muri gahunda y’igihe kirekire, Heroes Day Care Centre iteganya kubaka ikigo cy’amashuri kizajya cyigamo abana batandukanye barimo n’abafite ubumuga, mu rwego rwo gutuma bose barushaho kwisanga.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO