00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Marriott mu dushya twa Noheli n’Ubunani

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 19 December 2017 saa 10:49
Yasuwe :

Iminsi mikuru isoza umwaka ifatwa nk’idasanzwe ku buzima bw’abantu benshi kuko baba bishimira indi ntambwe igana imbere bateye ariko iba akarusho iyo habayeho amahirwe yo kwakirwa neza, ibirori bikarangwa n’ituze impande zose kuva iwawe mu rugo kugera muri hoteli wasohokeyemo.

Kuva inzogera za Noheli zitangiye gusona kugeza igihe ibishashi by’Umwaka Mushya wa 2018 bitangiye guturitswa, Kigali Marriott Hotel yateguye uburyo bwihariye izafatanya kwizihirwa n’abayigana burimo amafunguro meza, umuziki ucurangwa imbona nkubone n’udukino tw’abana.

Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu isanganywe serivisi ntagereranywa yateguye uburyo butatu bwo kwizihiza Noheli na bune bw’Ubunani mu rwego rwo guha abatuye n’abagenda Kigali amahirwe yo gusoza 2017 no gutangira 2018 bizihiwe.

Amafunguro abereye iminsi mikuru yagabanyirijwe ibiciro ku bantu bakuru, bigabanywa kurushaho ku bana bari hagati y’imyaka itandatu na 12 naho abatarengeje imyaka itanu bo ni ubuntu ku byo bazakoresha byose.

Ku wa 24 Ukuboza, Kigali Marriott izinjiza abantu mu Munsi Mukuru wa Noheli basangira umutsima (gâteau) wa Noheli, imigati idasanzwe, inyama zokeje, ibiryo bitetse Kinyafurika, amafi n’ibindi. Bizabera muri Soko Restaurant y’iyi hoteli ku Cyumweru guhera saa moya kugeza saa tanu za nijoro. Muri ayo masaha kandi Cucina Restaurant izaba igabura amafunguro amenyerewe mu Butaliyani.

Iyi Noheli yakubera urwibutso kuko ku wa 25 Ukuboza hari amafunguro adasanzwe kuva saa sita kugeza saa kumi z’umugoroba muri Soko Restaurant aho Marriott izaba igabura amafunguro amenyerewe muri Turikiya ndetse ifasha abana kwidagadura mu mikino itandukanye.

Ikaze mu 2018 hamwe na Marriott

Kigali Marriott irinjiza abayigana mu Mwaka Mushya wa 2018 mu gitaramo kidasanzwe kizafasha abakiliya gusigarana urwibutso rwa 2017 kandi bagatangirana 2018 inkuru yo kubara. Iki gitaramo kizafungura umwaka mushya mu njyana zicurangwa zinaririmbwa imbona nkubone, hatangwa ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye birimo na champagne.

Iki gitaramo kizabera muri bar ya Marriott yitwa Iriba Bar & Terrace ku Cyumweru 31 Ukuboza kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa munani z’igicuku.

Mbere yo kwinjira mu gitaramo, abakiliya bazakirirwa muri Soko Restaurant ya Marriott bahabwa amafunguro y’ubwoko bwinshi harimo amenyerewe muri Aziya, u Buhinde, Afurika n’ahandi. Cucina Restaurant na yo izaba irimo igabura ibimenyerewe mu Butaliyani.

Naho ku Bunani, Soko Restaurant izagabura ibidasanzwe bifasha abaraye inkera y’igitaramo gusubirana imbaraga bafata amafunguro meza, binywera ikawa n’ibindi byinshi hatibagiranye ibishimisha abana birimo udukino twabo.

Abayobozi n’abakozi ba Marriott Hotel bakwifurije “Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2018.”

Abashaka kwizigamira umwanya, bahamagara kuri nimero ya telefone +250 222 111 111.

Cucina Restaurant ya Kigali Marriott izinjiza abakiliya bayo mu 2018 ibagaburira n'amafunguro yo mu Butaliyani
Noheli muri Kigali Marriott Hotel iteguye mu buryo bwihariye
Kigali Marriott Hotel yateguye udushya tugamije kwinjiza abantu mu minsi mikuru bizihiwe
Kigali Marriott Hotel yazirikanye abakiliya bayo bo mu byiciro bitandukanye, itegura umuziki w'umwimerere n'imikino y'abana
Samet Yildiz, Umunya-Turikiya ukorera muri Istanbul Marriott Sisli, amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali aho yagaburaga amafunguro yo muri Turikiya
Soko Restaurant itanga imbuto z'ubwoko butandukanye
Pisine ya Kigali Marriott ifite byose bikenerwa ku muntu ushaka koga no kuruhura umubiri
Kigali Marriott yazanye udushya twa Noheli n’Ubunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages