Abitabiriye ibi birori byari byiswe ‘Mardi Gras’, bakiriwe na Soko Restaurant ya Marriot isanzwe izwiho gutegura amafunguro yo mu Bubiligi, u Buhinde, Turikiya, Afurika ndetse n’ahandi.
‘Mardi Gras’ ni ibirori bikomeye byizihizwa mu bihugu birimo Brazil ndetse n’ibindi byiganjemo ibyo muri Amerika y’Epfo. Ukunze kwizihizwa mbere yo gutangira igisibo kibanziriza umunsi mukuru wa pasika.
Kuva 2isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abitabiriye ‘Mardi Gras’ bariye amafunguro atandukanye arimo imigati, inyama ndetse banywa n’uruvange rw’ibinyobwa (cocktails), bitegurwa cyane mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.
Umuyobozi ushinzwe restaurant muri Marriot hotel, Kunal Amit, yabwiye IGIHE ko gutegura ibirori nk’ibi biri muri gahunda yabo igamije kugaburira abayigana amafunguro atandukanye, bakabarinda guhora barya ibintu bimwe.
Ati “ Iki gihugu (u Rwanda) kigenda gitera imbere, kugeza ubu maze kubona ba mukerarugendo benshi baza; rero n’ubagaburira amafunguro ya Kinyafurika gusa, nta kabuza bazayarambirwa ndetse banakumbure iby’iwabo. Amafunguro ya Kinyafurika no muri Brazil iyo uyahuje uba ubona ari byiza, kandi ibi n’ibintu abantu bakunda.”
Yakomeje asobanura ko ubundi ugenzuye neza usanga amafunguro yo muri Brazil, ari uruhurirane rw’aya Kinyafurika ndetse n’u Burayi binatuma benshi bayakunda.
Ati “ Ubu ni uburyo bwo kunga ubumwe, no kwizihiza imico itandukanye. Ushobora kurambirwa guhorera amafunguro amwe. Rimwe na rimwe uba ugomba kwizihiza ikintu runaka, kugira ngo abantu bishimire kuza hano kwirebera ibitandukanye n’ibyo bari bamenyereye. Iyi niyo mpamvu iri joro turi mu birori.”
Umutetsi mukuru wungirije wa Kigali Marriot, Awanish Joshi, yavuze ko muri ibi birori bya Mardi Gras, bokeje inyama mu buryo busanzwe bumenyerewe muri Brazil, ndetse banakoresha ibirungo byaho.
Ubuyobozi bwa Marriot buvuga ko buri byumweru bibiri butegura ibikorwa nk’ibi, mu rwego rwo gutuma abayigana barushaho gusobanukirwa byinshi ku mafunguro ategurwa mu bice bitandukanye by’Isi.
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO