Iki gikorwa cyiswe Apertivo, iri zina rikaba rikomoka ku ijambo ‘aperire’ ry’Ikilatini, risobanura ’ kubanziriza cyangwa gutangirira’. Ni ukuvuga ko ibinyobwa n’amafunguro yatanzwe byatumye amazi yuzura akanwa mu gihe abantu bari bategereje ifunguro nyamukuru.
Amandazi akozwe mu muceli azwi nka Arancini, uruvange rw’ibinyobwa birimo Negroni Sbagliato, ni bimwe mu byari byateguriwe abashyitsi bari banahishiwe ubundi bwoko bwinshi bw’amafunguro anurira.
Si ibi gusa ariko kuko haba hari n’inyama z’ubwoko bwos, imboga, imbuto byose bifasha igifu kwitegura ifunguro naryo ry’umwihariko.
Iki gikorwa kiba hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbili z’umugoroba, gitegurwa na Cucina Restaurent ya Kigali Marriott isanzwe ifite umwihariko wo gutegura amafunguro afite inkomoko mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO