Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Ibyiza bitagereranywa twese tubigizemo uruhare’ (Unrivalled Experiences Made Together.)
Ibirori byaranzwe no gusangira kw’abatumirwa n’abakozi ba Kigali Marriott ari na ko baganira maze bisozwa no gutombora ibihembo bitandukanye birimo ibyo gukoresha serivise zitandukanye za Kigali Marriott n’itike y’indege yo ku kujya i Nairobi muri Kenya nk’igihembo nyamukuru.
Rex A.G. Nijhof, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott yashimiye abakiliya ku budatenguha mu mikoranire yabo na hoteli abizeza ko Marriott itazahwema kubagezaho serivise nziza.
Nijhof yagize ati “Niba mwarashoboye gukurikira Marriott ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi, mwabonye amafoto agaragaza uburyo turimo kwishimana n’abakiliya ku isi hose.”
Abakiriya bashimiye Marriott ku budasa bwa serivise itanga haba muri Kigali no muri hotel zayo zibarirwa mu bihumbi bitandatu hirya no hino ku isi.
Aline Gatesi Ndayizeye yagize ati “Marriott ni yo hotel nkunda cyane muri iki gihugu. Serivise zabo zo kwakira abakiliya nta handi ndazibona ariko by’umwihariko ibi birori byandyoheye cyane. Inyubako ya hotel irakeye, piscine yabo ni nziza, amafunguro n’ibinyobwa bifite uburyohe budasanzwe, mbese ibintu byose ni byiza.”
Vivian Umubyeyi, umukozi wa Bank of Africa muri Kigali watsindiye itike yo kuzagenda muri Kenya Airways agiye gutemberezwa i Nairobi, yavuze ko byamurenze kwegukana igihembo nyamukuru.
Ati “Ndishimye cyane. Mu by’ukuri barantunguye kandi bampaye impamvu yo gutuma mpora ngaruka. Nkunda serivise za Marriott, ni hotel narangira umuntu wese waza ashaka hotel nziza mu Rwanda.”
Undi watsindiye guhabwa icyumba cyo kuraramo (Deluxe guest room) anitabwaho na Kigali Marriott, Ernest chirwa ukorera PricewaterhouseCoopers, yavuze ko Marriott isanzwe ifata neza abakiliya ndetse ikaba yarabagejejeho umugati wa noheli (Christmas cake”) ku biro byabo mu mwaka ushize.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Kigali Marriott, Pablo Alonso, yavuze ko ibirori nk’ibi bimaze iminsi bibera hirya no hino muri hotel za Marriott. Mu minsi irindwi ishize, Marriott yishimanye n’abakiliya binyuze mu gusangira, mu muziki, gutanga ibihembo bitandukanye n’uburyo bwinshi butandukanye bugamije gushimira ubudahemuka bw’abakiliya.



















TANGA IGITEKEREZO