Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu kuva saa ine za mu gitondo kugeza saa Kumi, muri Saray Spa ya Kigali Marriott.
Mu kiganiro na IGIHE, Nkurunziza Christa ukora muri Saray Spa yavuze ko muri serivisi batanga harimo; gukandakanda umubiri (massage), kuwuruhura hifashishijwe ubushyuhe ari byo byitwa ‘sauna’ na ‘steam’, siporo zifashishije ibyuma (Gym) n’ibindi.
Ati “Umuntu uje utugana tumuha serivisi bitewe n’icyo yifuza kugera ho. Hari igihe umuntu aza arushye ku mubiri, yumva ananiwe mu mutwe cyangwa fite ikibazo cy’umugongo, bose tubafasha bitandukanye.”
Uretse ibisobanuro, abitabiriye iki gikorwa bakirijwe amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye ndetse bahabwa amahirwe yo gukoresha ubwogero (piscine), ku buntu.
Abanyuzwe bagahitamo kwishyura izi serivisi za Spa bashyiriweho igabanyirizwa, aho nka gym bakurirwagaho 20% by’asanzwe yishyurwa.
Umuyobozi muri Kigali Marriott, Yulia Bogdanova, yasobanuye ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kumenyekanisha izi serivisi, ariko bakabikora mu buryo buvanze no kwidagadura.
Ati “ Turifuza kuba ahantu abantu bashobora kwifuza kwirirwa ku minsi y’abo y’ikiruhuko, dufite ibintu byose ushobora gukenera. Ikindi hafi hari resitora ku buryo umaze kuruhura umubiri ashobora kwifatira ifunguro ashaka. ”
Muri iki gikorwa cyasojwe na Yoga yakozwe ku buntu, Kigali Marriott yafatanyije n’Uruganda Aqua Rwanda rukora imibavu mu bimera na Kasha ikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’isuku ya bagore binyuze kuri Internet.
Muri Saray Spa ya Kigali Marriott, ahatangirwa serivisi zijyanye no kugorora imitsi no kuruhura umubiri, hari ikipe y’abahanga n’ibikoresho bihagije biri ku rwego mpuzamahanga bituma batanga serivisi za spa zihariye, ziherekezwa n’icyumba cyo kuruhukiramo ku barangije kwitabwaho.



















TANGA IGITEKEREZO