Ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe abakiliya byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018.
Ni ibirori byaranzwe no kwakira no gusangira hagati y’abakorana na Kigali Marriott mu byiciro bitandukanye birimo abatwara ba mukerarugendo, ababashakira aho kurara n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott, Victoria N.Obiakor, yatangarije IGIHE ko iki ari igikorwa kiri muri gahunda ya Marriott International mu rwego rwo gushimira abakiliya bakorana nayo muri hoteli zayo ziri hirya no hino ku Isi.
Ati “Mu Cyumweru gishize twagiye hirya no hino dusanga abakiliya bacu, tubashimira binyuze mu mpano, amafunguro ya mu gitondo ku buntu n’inyandiko z’ishimwe. Uyu mugoroba ni umusozo w’ibyo twakoze dushimira abakiliya bacu bakomeje gukorana natwe no kutumenyekanisha.”
Yakomeje avuga ko uyu wabaye umwanya mwiza wo kubereka udushya babafitiye mu birebana no gutegura inama zihutirwa, n’uburyo bahora biteguye kubagezaho serivisi nziza.
Aparna Ramakrishnan ukora mu kigo Rickshaw Travel gikora mu bijyanye n’ingendo, yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yitabiriye ibirori byateguwe mu rwego rwo gushimira abakiliya ba Kigali Marriott, aho ahamya ko ari gahunda nziza igamije kugaragaza ko bishimira uburyo bakorana.
Yakomeje avuga ko benshi mu bakorana n’ikigo akorera bishimira gucumbika muri Kigali Marriott, kuko uretse kuba ari hotel yubatse ahantu heza inafite serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.
Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RwandAir yanateye inkunga iki gikorwa, Audrey Kazera, yagaragaje ko bahisemo kugira uruhare mu gikorwa nk’iki kuko usanga cyitabiriwe n’abantu basanzwe bakorana n’iyi sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege.
Ati “Hoteli zigira uruhare mu mikorere myiza yacu kuko uretse abantu batashye mu gihugu, abantu bose baje mu gihugu yaba ba mukerarugendo, abaje mu bikorwa by’ubucuruzi iyo bageze hano bakenera aho kuba. Gukorana na hoteli birimo inyungu ku mpande zombi kuko dutwara abantu nazo zikabacumbikira.”
Abantu batandukanye bitabiriye ibi birori ngarukamwaka byiswe “Global Customer Appreciation Cocktail’ bagize amahirwe yo gutsinda ibihembo bitandukanye birimo amafunguro muri Kigali Marriott Hotel, kuharukira amajoro abiri, tike z’indege zatanzwe na RwandAir na serivisi ziruhura umubiri zitangwa na Saray Spa.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO