Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ni bwo inararibonye mu byo guteka akaba n’umwarimu muri CVO Provincie Antwerpen mu Bubiligi, Dennis Cornelis yafatanyije n’abatetsi ba Marriott maze bategura amafunguro yaryoheye benshi bakishimira imitekere yo mu Bubiligi.
Cornelis yoherejwe na Exchange VZW akazamara iminsi 10 mu Rwanda ahugura abatetsi b’Abanyarwanda ku birebana n’uburyo bugezweho bwo gutegura amafunguro mu mwihariko umenyererwe mu Bubiligi.
Aganira na IGIHE ku Cyumweru, Cornelis yagize ati “Ndi hano kugira nigishe abatetsi b’Abanyarwanda uko bategura amafunguro gakondo y’u Bubiligi kandi turimo kuyagaburira abakiliya ba Marriott. Turashaka gutangiza ubufatanye bw’imyaka itanu buzatuma amafunguro y’u Bubiligi ashinga imizi mu Rwanda.”
Igikorwa cyo kumurika aya mafunguro muri Marriott cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abadipolomate baturutse muri ambasade y’u Bubiligi i Kigali.
Cornelis ati “U Bubiligi bufite inkeri nziza, shokola n’inzoga bya mbere ku isi yose. Dufite amoko menshi ashoboka y’ibirungo kandi tubasha guhuriza hamwe byinshi muri byo mu ifunguro rimwe. Dufite amafunguro menshi ya gakondo kandi y’umwimerere. Mugerageze nibura iryitwa ‘Flemish beef stew’ n’inzoga izwi nka ‘brown beer.’”
Yongeyeho ko imitekere yo mu Bubiligi isa n’iyo mu Bufaransa ariko ati “Dufite ibitekwa bitandukanye bidakoreshwa mu Bufaransa.” Nagira ngo mbwire abatetsi b’Abanyarwanda ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi byose ari uburyohe. Bagomba kwita cyane ku buryohe bw’amafunguro kuko iyo ifunguro riryoshye, ibindi byose birikora.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Kigali Marriott, Pablo Alonso, yavuze ko nka hotel mpuzamahanga, Marriott igeza ku bakiliya ibiribwa by’amoko menshi maze bagasigarana amahirwe yo kwihitiramo abanyura kuruta andi.
Yagize ati “Iyi nararibonye mu guteka (Cornelis) ari hano mu gihe cy’iminsi 10 kugira ngo ahugure abatetsi bo mu Rwanda. Nyuma yo kumurikira abakiliya bacu amafunguro y’u Bubiligi, tuzakomeza kugabura amwe muri yo muri Soko Restaurant yacu. Ubu Marriott isanzwe igabura amafunguro atandukanye buri mugoroba harimo akomoka mu Buhinde ku wa Gatatu, ayo muri Aziya ku wa Kane n’ayo muri Afurika ku wa Gatanu. Ayo yose yiyongera ku yo mu Butaliyani agaburwa buri munsi muri Cucina Restaurant yacu.”
Alonso yongeyeho ko Kigali Marriott ikomeje kuzirikana gutanga serivise nziza ku bakiliya, ikabaha ibirenze ibyo baba biteze ku buryo basigarana urwibutso rw’ibihe byiza bagirira muri iyi hotel y’inyenyeri eshanu.
Kigali Marriott Hotel yatangiye gukora hagati mu mwaka ushize, ikaba imaze guhabwa amashimwe atandukanye ku mitangire ya serivise nziza.



















TANGA IGITEKEREZO