Aba bose bubakiye imiryango ine itishoboye ubwiherero kuri uyu wa 24 Gashyantare 2018 mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2018.
Umwe mu bubakiwe ubwiherero witwa Nkundabacu Jean Chrisostome, yabwiye IGIHE ko yishimiye icyo gikorwa kuko nta bwiherero yagiraga bitewe n’uko nta bushobozi yari afite.
Umwe mu bagemurira imboga Kigali Marriott Hotel, Ntawumenyumunsi Suleiman, yavuze ko kuba iyi Hotel yabasuye bakanasangira amafunguro, bigiye kumwongerera imbaraga zo gukora cyane.
Ati “Nishimye kuba Marriott yaje kudusura kuko twitabira ibikorwa bijyanye n’igihe[..] biraduha imbaraga zo kugira ngo duhinge twihaze kandi dusagurire n’amahanga kandi n’abaturage babyishimiye.”
Ntawumenyumunsi usanzwe ari umuhinzi w’imboga zirimo inyanya, urusenda n’ibindi akaba n’umworozi w’inka, avuga ko afite abakozi 15 bahoraho bamufasha mu mirimo ye no kubasha kugemurira Marriott ibintu bifite agaciro k’ibihumbi birenga 200Frw buri kwezi.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Rex A.G.Nijhof, yavuze ko iyi Hotel yishimira gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije kuzamura imibere yabo.
Ati “Uyu munsi dufite ibyishimo byinshi by’uko twifatanije n’abaturage mu muganda wo kububakira ubwiherero,uri muri zimwe mu ntego za Marriott Hotel harimo gukorera abaturage. Twanasuye abafatanyabikorwa bacu batugemurira imboga. Ibyo twabirangije dusangira ifunguro kandi byari byiza. Ndatekereza ko ari iby’agaciro guhuza abantu nk’aba mu bikorwa by’imbaraga nk’ibi byo gufasha ababaye.”
Yakomeje avuga ko guha abayigana ibyo bifuza kandi mu buryo bunoze ari intego zabo kandi ko bikorwa n’ahandi hose itangira izo serivisi mu bihugu bisaga 100 ikoreramo ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO