Nubwo abitabira iki gikorwa kibera muri Cucina Restaurant izwiho gutegura amafunguro azwi cyane mu Butaliyani, usanga bavuga ko ubusanzwe atari abahanzi, ibishushanyo byabo biba binogeye ijisho.
Nk’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa muri Kigali Marriott Hotel, Alyson Hayes, abivuga, u Butaliyani busanzwe buzwiho kugira amafunguro yihariye, ubuhanzi na divayi akaba ari nayo mpamvu bahisemo kubihuriza hamwe binyuze muri ‘Picasso Night’.
Ati “Ikigamijwe ni ukugira ahantu hamwe aho abashyitsi bashobora kwisanzura, bagashushanya mu gihe bategereje kugezwaho amafunguro batumije. Twizeye kuzana ibyiza by’u Butaliyani i Kigali”.
Yakomeje avuga ko bahamagarira buri wese ubyifuza kuzajya yitabira, ndetse akagaragaza impano ye n’ibimurimo binyuze mu gushushanya adafite ubwoba ko hari umuseka, ari nako umutetsi wa Kigali Marriott amugezaho amafunguro anurira.
Mu gihe bisomera kuri divayi n’ibindi binyobwa bitandukanye baba bateguriwe, abitabiriye ‘Picasso Night’, bigishwa iby’ibanze mu gushushanya ndetse bakagaragaza impano zabo babifashijwemo n’umuhanzi Rigobert Uwiduhaye uvuga ko ibi aba ari ibirori by’abanyabugeni.
Uwiduhaye ati “ Iri ntabwo ari ishuri risanzwe ryo gushushanya, ibi ni ibirori byo gushushanya. Gusohoka nijoro ntibivuze kujya mu kabari ahaba hari ikivunge cy’abantu. Ushobora no kunezerwa mu gihe uri gushushanya wisomera ku kinyobwa ukunda”.
Uwiduhaye avuga ko muri Picasso Night abashyitsi batishima gusa, ahubwo hari n’abisangana impano batari bazi ko bafite akaba yishimira kuba agira uruhare mu gutuma bazivumbura.
Kigali Marriott Hotel isanzwe inafite ibikorwa bigamije gufasha abantu kuruhuka no kwidagadurana n’inshuti zabo, aho baba bateguriwe amafunguro atandukanye arimo ayo mu Buhinde, muri Aziya na Afurika bafatira muri Soko Restaurant.
Abashyitsi kandi bashobora kuryoherwa n’ibikorwa bitandukanye biba byateguwe na Iriba Bar and Terrace birimo Ladies Night iba ari umwihariko ku bagore.



















TANGA IGITEKEREZO