Iri rushanwa rizwi nka Gorilla Highlands Silverchef ryabaye ku wa 28-29 Mata muri Marriott Hotel, ryitabiriwe n’abatetsi 16 b’umwuga barimo abo mu Rwanda umunani, barindwi baturutse muri Uganda n’umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Buri mutetsi yagiye ahabwa ibiribwa bitandukanye agasabwa gutegura ubwoko bubiri bw’amafunguro, ni ukuvuga agenewe abarya inyama, n’abatazirya. Buri wese yamenyaga ibyo agomba kwifashisha ageze mu gikoni.
Nyuma yo guhatana ku wa Gatandatu, aho abakemurampaka bafashe umwanya wo kumva uburyohe bw’amafunguro yateguwe na buri wese, ku cyumweru hatangajwe uwatsinze, umwanya wegukanwe na Sindayigaya Ramadhan.
Mu kiganiro na IGIHE, Sindayigaya usanzwe ari umutetsi wungirije muri Marriott Hotel aho yibanda ku mafunguro y’Abataliyani yavuze ko yari yizeye gutsinda, kandi uretse ishimwe yahawe ahamya ko ari n’inzira yo kumenyekana.
Ati “Aya marushanwa adufasha kugenda duhura n’abandi batetsi hirya no hino tukamenyana, anatwungura ubumenyi kuko hari icyo uba utakoze neza ukigira kuri mugenzi wawe, ikindi atuma umuntu arushaho kumenyekana kuko aba yitabiriwe n’abantu benshi.”
Umuyobozi wa Gorilla Highlands, Miha Logar, yavuze ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, ariko akaba ari ubwa mbere ribereye mu Rwanda rigamije guhuriza hamwe abatetsi n’abandi bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo muri ibi bihugu bitatu kugira ngo barusheho guhuza imbaraga.
Logar avuga ko nubwo buri gihugu kigiye gifite ibikorwa byacyo byihariye bijyanye n’ubukerarugendo byose bikaba bihuriye ku ngagi, guhuriza hamwe u Rwanda, Uganda na Congo bizatuma akarere karushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu buri wese akwiye gusura.
Nyuma y’irushanwa ryahuje abatetsi babigize umwuga Sindayigaya waritsinze agahembwa kuzatemberezwa muri Pariki ya Bwindi muri Uganda, hanabayeho kurushanwa hagati y’abana bafite guhera ku myaka itanu kuzamura.



















TANGA IGITEKEREZO