Queen Cha amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne. Ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline. Yavutse ku itariki ya 5 Kamena 1991, avuka mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama, ubu atuye Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.
Yatangiye gukora umuziki mu mpera za 2011 afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwa Ibisumizi ndetse na mubyara we Safi Madiba. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Windekura;” “Umwe Rukumbi” ft Riderman; “Icyaha Ndacyemera” n’izindi zirimo iyitwa “Winner” iheruka.
Queen Cha yigiye amashuri abanza muri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare. Yakurikiye ishami ry’Ibinyabuzima muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.















TANGA IGITEKEREZO