Ibi biri mu byatumaga imiryango yabo yugarizwa n’ubukene, maze imirire mibi no kugwingira bikabatahaho.
Mu gukemura iki kibazo, abagore bafashwa n’Umushinga Gikuriro kuko bafite abana bari mu mirire mibi kandi bakiri munsi y’imyaka itanu, hakaba abonsa cyangwa batwite, bafashijwe kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya kugira ngo babone ubushobozi bwo guhaha ibikenewe ngo batekere imiryango yabo indyo yuzuye, bityo imirire mibi no kugwingira bicike.
Mukabarenzi Béatrice ari mu bagore bibumbiye mu matsinda nyuma y’uko batangiye guhabwa ubufasha binyuze muri ‘Gikuriro’, umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Catholic Relief Services (CRS), Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi w’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bo muri Amerika, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi wita ku Iterambere (SNV) batewe inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika wita ku Iterambere (USAID).
Uyu mugore utuye mu Mujyi wa Kigali abarizwa mu itsinda “Twisungane”, avuga ko mbere atararijyamo atabashaga no gutunga amafaranga 500 ndetse ntawashoboraga kumwizera ngo amugurize.
Ubuzima bw’uyu mubyeyi w’abana batanu washyingiwe afite imyaka 19, ntibwari bworoshye. Umugabo ni we wakoraga gusa ku buryo rimwe na rimwe baburaga ibyo kurya.
Ati “Ntabwo nigeze ngira inzozi zo gutangira ubucuruzi buciriritse kuko numvaga bidashoboka. Nta byo guteka nari mfite, na bike twabashaga kubona sinabiteguraga neza kuko nta bumenyi nari mbifiteho.”
Yabonye inguzanyo binyuze mu itsinda ryo kwizigama
Uyu mugore wize amashuri abanza gusa avuga ko we na bagenzi be bari mu mushinga wa Gikuriro bashishikarijwe guhinga imboga ku butaka buto, kubera ko nk’abantu batuye mu mujyi, bitari kuborohera gukora ubuhinzi bwagutse.
Ati “Banatwigishije uburyo bwo gutegurira imiryango yacu indyo yuzuye. Iyi gahunda yadushishikarije gukora amatsinda yo kwizigamira, ari na bwo ‘Twisungane’ yatangijwe mu gace k’iwacu. Natangiye nizigamira amafaranga 250 buri cyumweru.”
Inguzanyo ya mbere Mukabarenzi yatse yanganaga n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda, atangira gucuruza imboga n’imbuto. Amaze kwishyura, yatangiye kwemererwa kugurizwa amafaranga menshi bituma abasha gukodesha ahantu heza ho gukorera.
Ubucuruzi bwe butangiye gukomera yatangiye kwizerwa, ku buryo yafataga ibyo gucuruza ku baranguzi, hanyuma akabishyura nyuma yamaze kubicuruza bigashira. Ikindi kandi, byatumye abona ubushobozi bwo kurushaho kunoza imirire y’umuryango we.
Si Mukabarenzi gusa wungukiye mu matsinda yo kwizigama yavutse binyuze mu mushinga wa “Gikuriro”, kuko kugeza ubu hari asaga 100 akorera mu turere dutanu tw’igihugu turimo Ngoma, Kayonza, Nyarugenge, Kicukiro na Nyabihu.
Abanyamuryango bayo bamaze kuzigama asaga miliyoni 80 y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe inguzanyo imaze gutangwa isaga miliyoni 68.
Mukansanga Alice utuye mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma, na we n’undi mugore wungukiye muri iyi gahunda, aho we n’umwana we babashije gutandukana n’imirire mibi binyuze mu bikorwa bya ‘Gikuriro’.
Ati “Umwana wanjye yari afite ikibazo cy’imirire mibi, kandi nanjye byari uko. Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wacu yaratwegereye ambwira ko umushinga wa ‘Gikuriro’ ushobora kudufasha guca ukubiri n’imirire mibi. Ni muri icyo gihe njye n’abaturanyi twari duhuje ikibazo twahise dukora itsinda rigomba gufashwa na Gikuriro.”
Mukansanga avuga ko babanje guhabwa inama ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye bakoresheje ibiribwa biboneka aho batuye, nyuma bigishwa guhinga bahereye ku mboga z’ubwoko butandukanye nka karoti, dodo n’izindi.
Nyuma y’ukwezi binyuze muri uyu mushinga wa Gikuriro bafashijwe gutangiza itsinda ryo kwizigamira, ahita yaka inguzanyo ya 3000 Frw yamufashije gutangira gucuruza inyanya. Uko iminsi yagiye ishira, ubucuruzi bwe bwaragutse ku buryo bumaze kugira agaciro k’ibihumbi ijana.
Aba bagore ndetse na bagenzi babo bahuriye mu mushinga wa Gikuriro bashimira cyane CRS, kubera ko uretse kuba yarabafashije gutandukana n’ingaruka z’imirire mibi, yatumye barushaho gusobanukirwa n’akamaro ko kwizigamira, ndetse batinyuka kwihangira imirimo bahereye ku bushobozi buke bafite.



















TANGA IGITEKEREZO