Mukarwego ufite PHD mu burezi, ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, akazi amazemo imyaka isaga icyenda.
IGIHE yegereye Dr Mukarwego nk’umuntu wageze ku rwego ruhambaye mu mashuri, akaba anigisha, agaragaza ko n’abafite ubumuga bwo kutabona bashoboye.
Afite amateka maremare arimo no kuvukira mu buhunzi; yaboneye izuba i Burundi ku babyeyi bari barahungiyeyo, abagiraneza b’abamisiyoneri babonye ahumye akiri muto bajya kumushakira ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona muri Kenya, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.
Yagize ati “Rwari urugendo rutoroshye kuko ndangije amashuri abanza nakomereje mu kigo gisanzwe, nta bundi buryo bwari buhari bufasha abatabona kwiga neza ariko baransomeraga, ngashyiraho umwete nanjye ngatsinda.”
Mu 2008, Dr Mukarwego yagarutse mu Rwanda, asaba Minisiteri y’Uburezi kumuha akazi.
Ati “Baranyemereye, nsubira muri Kenya gusezera [aho yakoraga] maze mu 2009 ntangira kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi.”
Uburyo yigisha kaminuza atabona
Ati “Njyewe amasomo yanjye mba nayateguye mu nyandiko y’abatabona ‘Braille’ ariko mfite umuntu ubishyira mu nyandiko zisanzwe nkakoresha projecteur. Haba hari umunyeshuri akajya ava kuri slide imwe nkamubwira akajya ku yindi, njyewe ngasobanura nkoresheje inyandiko zanjye.”
Avuga ko agitangira abanyeshuri bavaga no mu yandi mashuri babarizwamo bakaza kureba ukuntu umuntu utabona yigisha muri kaminuza ariko bagiye babimenyera.
Ati “Barabimbwiraga ko baza gukurikirana amasomo yanjye, najya kumva nkumva ishuri riruzuye ariko hari n’ababaga baje kureba batabyiyumvisha, gusa bagendaga babyishimira.”
Uko yageze ku rwego rwa PHD
Nubwo yigishaga muri kaminuza, Dr Mukarwego yakuranye inyota yo kwiga, maze mu 2011 atangira gushaka buruse nubwo yakomeje gucibwa intege ko ntayo azabona.
Yagize ati “N’Umuyobozi wanjye wa kaminuza yarambwiraga ngo mu Rwanda ntibagitanga buruse, narahagurutse njya kureba Minisitiri w’Uburezi icyo gihe yari Dr Vincent Biruta, namubwiye ikibazo mfite arambwira ati dosiye zawe uzinsigire. Undi munsi nicaye barambwira ngo buruse nayibonye, nahise nsubira muri Kenya niho numvaga ko nzabona abazajya bansomera mu bushakashatsi umuntu aba akora kuko inyandiko nyinshi zitarajya mu nyandiko zikoreshwa n’abatabona.”
Akomeza agira ati “Mu 2015 nibwo nabonye PHD, nishimira ko ari njyewe mudamu wa mbere ufite PHD mu bagore batabona mu Rwanda. Narishimye cyane ubwo bavugaga ko PHD mu bafite ubumuga bwo kutabona bayihaye umuntu uturutse mu Rwanda.”
Ibimushimisha mu buzima
Ati “Ndishimye cyane kuko nkorera igihugu cyacu, nigisha abana bazaba abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu cyacu, hari nabo duhura bakansuhuza, bati ndakwibuka waranyigishije muri KIE, numva binshimishije cyane.”
Kuba ari Umuyobozi w’Abagore mu Ihuriro ry’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite ubumuga bwo kutabona, bituma ajya mu nama, agatanga ibiganiro n’ibitekerezo, kikaba nacyo mu bimushimisha.
Dr Mukarwego avuga ko Leta ntacyo idakora mu guteza imbere ubuzima bw’umugore bityo ikwiye no kongera ibikoresho byunganira abatabona mu mashuri yose kugira ngo n’umwana uhageze atabona yisange mu burezi budaheza abashe kugira iterambere rizatuma agera ku rwego nk’urw’abandi.
Ati "Impamvu ndi Dogiteri ni uko nabonye iby’ibanze byose n’abandi nabo babibonye no mu mashuri y’imyuga hakagezwayo ibikoresho bibunganira batera imbere, umugore utabona ntabe ari ku ruhande ahubwo akajyana n’abandi mu iterambere."
Impanuro ku bakobwa
Uretse n’abafite ubumuga bwo kutabona, Dr Mukarwego agira inama abakobwa guhora bumva ko bashoboye.
Ati “Kenshi abakobwa muri kaminuza mbabwira ko gukora aribyo bigira umuntu uwo ariwe, nta kintu kibaho gikomeye kuko naho umuntu yahura n’imbogamizi zitandukanye nyuma aratsinda."
Dr Mukarwego, umubyeyi nk’abandi
Dr Mukarwego ahamya ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona, ni umubyeyi nk’abandi.
Yagize ati “Nkanjye ndi umubyeyi, umwana naramubyaye ndamurera, nkamwuhagira kandi ngakora inshingano zose z’umugore, umwana abona urukundo…abatabona ni abagore nk’abandi ntawe ukwiye kubaca intege.”
Uretse Dr Mukarwego, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’abatabona wahumye afite imyaka itanu witwa Kanimba Donatilla we arangije kwiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).



















TANGA IGITEKEREZO