Ubu butumwa yabutanze birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’igihugu, wabereye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, abagaragariza ko abagore n’urubyiruko ari imbaraga zihagije ngo igihugu gitere imbere igihe zakoreshwa neza.
Minisitiri Nyirasafari agaragaza ko hari inkunga zigenerwa abagore ariko ntibazibyaze umusaruro kubera ko hari ababaca intege mu miryango ngo batitabira imwe mu myuga isa n’iyahariwe abagabo, nyamara n’umugore uyikora ashobora kwiteza imbere.
Atanga urugero ku bagore bize gukora imyuga itandukanye bamaze kwiteza imbere kandi hakaba hari n’abakomeje kuyiga kandi bagaragaza icyizere cy’uko bazayibyaza umusaruro.
Yagize ati “ Mufite byose na leta irahari ngo ibunganire cyane mugaragaze ubushake mu byo mukora mubinoze. Dufite ikigega nka BDF kibunganira, bityo hatagira ubaca intege.”
Uwizeramariya Monique, umugore wize imyuga akaba abibyaza umusaruro akanayigisha mu kigo cyigisha imyuga cya Kabgayi, yavuze ko yatinyutse kwiga ibijyanye n’amashanyarazi none akaba ageze ku rwego rwo gupiganira amasoko yo gushyira amashanyarazi mu mazu ndetse kuri ubu akaba yunganira umuryango we mu buzima bwa buri munsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yatangaje ko leta yiteguye kongera umubare w’aya mashuri agaragaramo umubare w’abakobwa mu byiciro bitandukanye aho mu maka wa 2020 abazaba biga muri aya mashuri bazaba bikubye gatatu.
Yakomeje avuga ko leta ku bufatanye n’abikorera igiye kubaka amashuri 10 asanga andi atatu y’ubumenyingiro ku rwego rwisumbuye.
Mu gushyigikira abagore n’abakobwa biga imyuga muri gahunda ya NEP Kora wigire, bahawe ibikoresho by’ubwubatsi, ubudozi, gukora amazi no kubaka bya miliyoni 66, ku bufatanye na BDF aho baziyishyurirwa 50%.
Hanahembwe abakobwa 10 (Inkubito z’Icyeza) babaye aba mbere mu mashuri yisumbuye buri umwe ahabwa mudasobwa igendanwa n’ibindi bihembo bagenewe na Imbuto Foundation.



















TANGA IGITEKEREZO