Mu mfuruka zose z’Isi kuva i Doha kugera mu Mujyi wa Kigali, abakunzi ba ruhago bari babukereye ngo bihere ijisho iri rushanwa riba rimwe mu myaka ine.
Coca Cola binyuze mu Ruganda Rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, BRALIRWA, abakunzi bacyo bizihizaga imyaka 48 ishize iki kinyobwa ari umufatanyabikorwa w’Igikombe cy’Isi.
Uru ruganda rubinyujije muri Coca Cola rwateguye ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre byo gufungura Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka. Ababyitabiriye baganuye iyi mikino bishimira ko bongeye guhurira hamwe bakareba imikino ifite umwihariko.
Si aha gusa kuko no muri Car Free Zone ya Nyamirambo ahazwi nko mu marangi, naho umunezero wari wose ku mbaga nyamwinshi yari ihateraniye yaje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu myaka ine.
Bamwe mu baturage bari babukereye babwiye IGIHE amakipe bashyigikiye nubwo benshi bahuriza mu guha amahirwe Brésil iheruka iki gikombe mu myaka 20 ishize.
Innocent Valentin yavuze ko yatunguwe n’urwego yabonyeho Qatar anahamya ko Ronaldo wa Portugal agomba gutwara iki gikombe.
Yagize ati “Qatar irantunguye cyane numvaga ikomeye ariko rwose nta kintu kirimo. Mfana Portugal kuko nkunda Ronaldo iramutse itagitwaye ndaha amahirwe u Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza.”
Yakomeje avuga ko guhurira mu Biryogo bakareba umupira byabongereye umunezero.
Ati “Umuntu watekereje gukora ibi bintu yagize neza kuko biryoshye kubi kurebera umupira hano muganira,mujya impaka birushaho kuryoshya iyi mikino.”
Senga Jean de Dieu we yagize ati “Njye nari inyuma ya Qatar ariko nta kundi ni umupira. Kurebera umupira hano birashimishije muraganira mukidagadura kuko tuba turi benshi ihangana riba ririmo ni wo munezero w’umupira.”
Umunezero wageze no mu bacuruzi kuko ngo baherukaga kwakira abantu bakiriye uyu munsi mu bihe by’Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza, CHOGM, yabereye mu Rwanda muri Kamena 2022.
Umwe mu bacuruzi bo muri Car Free Zone y’i Nyamirambo, Ntawiha Hardy, yavuze ko iyi mikino ibasigira agatubutse.
Yagize ati “Turashimira abatekereje iki gikorwa, twaherukaga kwakira abantu nk’aba muri CHOGM wumve ko ibintu byose byashize. Iki Gikombe cy’Isi kiradusigira amafaranga nta kabuza.’’
Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru uyu mwaka iri kubera muri Qatar tariki 20 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.
Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi cya 2022 yatsinzwe na Equateur ibitego 2-0, iba igihugu cya mbere gitsindiwe mu rugo ku mukino ufungura iri rushanwa, wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.
Ibitego bya Equateur byatsinzwe na Kapiteni wayo, Enner Remberto Valencia Lastra ku munota wa 16 kuri penaliti n’uwa 31.
Kugeza ubu, Equateur ni yo iyoboye Itsinda A, Qatar ikaba iya nyuma. Umukino wundi muri iri tsinda uteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2022, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ku munsi wa kabiri, Equateur izakina n’u Buholandi, ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo saa Kumi n’Ebyiri mu gihe Sénégal izaba yakiriwe na Qatar saa Cyenda.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!