Brésil yari itegerejwe na benshi yinjiye mu mukino ihabwa amahirwe yo kwegukana amanota y'uyu munsi.
Ni umukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi asatirana byatumye amakosa anaba menshi ku mpande zombi. Uko iminota yagendaga ni ko Brésil yagendaga yinjira mu mukino mu gihe Serbia yacungiraga ku yo itakaje.
Ku munota wa 24, Dušan Tadić yazamukanye umupira yihuta ariko awukase imbere y'izamu ashaka umutwe wa Aleksandar Mitrović umunyezamu Alisson Becker asohoka awufata neza.
Brésil yahise izamuka neza Thiago Silva acomekera Vinicius Junior umupira mwiza ariko umunyezamu Sergej Milinković-Savić asohoka neza arawumutanga.
Iyi kipe ifite iki gikombe inshuro nyinshi zigera kuri eshanu yegukanye mu myaka itandukanye [1958, 1962, 1970, 1994 na 2002] yakomeje gusatira bikomeye ariko abasore b'inyuma ba Serbia bakayibera ibamba.
Igice cya mbere cy'uyu mukino cyihariwe na Brésil cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ku munota wa mbere w'igice cya kabiri, Raphinha yacapuye umupira myugariro wa Serbia ariko ateye ishoti umunyezamu arikuzamo amaguru, Brésil yakomeje gusatira ari na ko ibona coup franc ariko Neymar akazitera hejuru y'izamu.
Serbia yakomeje kotswa igitutu bikomeye ariko igitego gikomeza kugorana kugeza aho ku munota wa 59 Alex Sandro yateye ishoti rikomeye ashaka gutungura umunyezamu ariko umupira ukubita igiti cy'izamu.
Brésil yashakaga igitego cy'intsinzi ku bubi na bwiza binyuze mu bakinnyi bayo barimo Neyma Junior Santos.
Uyu rutahizamu yazamukanye umupira acenga ab'inyuma ba Serbia umupira awurekera Vinicius wateye ishoti umunyezamu arikuramo usanga Richarlison awusongamo uruhukira mu rushundura atsinda igitego cya mbere cya Brésil ku munota wa 63.
Nyuma y'imimota icumi, Richarlison yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yacomekewe neza na Vinicius maze awufungira mu kirere awutera ngarama atsinda igitego cya kabiri cye muri uyu mukino ku munota wa 73.
Brésil yatangiye gukora impinduka yinjiza mu kibuga Fred, Rodrygo na Anthony ari nako yakomezaga kotsa igitutu Serbia yari yarushijwe bikomeye mu minota ya nyuma.
Umukino warangiye Brésil itsinze Serbia ibitego 2-0 bya Richarlison bituma ihita iyobora Itsinda G bihuriyemo n'u Busuwisi na Cameroun.
Igikombe cy’Isi kiri gukinwa ku nshuro ya 22, Brésil igiheruka mu myaka 20 ishize iri mu bihugu bihabwa amahirwe yo kucyegukana.
Umukino wa kabiri Brésil izawukina n'u Busuwisi ku wa Mbere tariki 28 Ugushyingo saa 18:00 mu gihe Cameroun izaba yakinnye na Serbia saa 12:00.



















Ibitekerezo 0