Wari umukino wa 31 kuva igikombe cy’Isi cyatangira. Wiyongereye ku yindi imaze gukinwa itarabonekamo igitego na kimwe giturutse kuri Coup Franc.
Brésil yinjiye muri uyu mukino idafite Neymar wagize ikibazo cy’imvune mu mukino ubanza, mu gihe u Busuwisi bwaje bushaka inota kugira ngo bwizere kuzakina umukino wa nyuma kuzamuka mu itsinda bigishoboka.
Uburyo bwa mbere bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 11 ubwo Richarlson yazamukanye umupira awucomekera Vinicius Junior ariko Akanji awukuraho.
U Busuwisi bwabonye Coup Franc ku munota wa 14 Granit Xhaka akinana na bagenzi ariko ntibabasha kurema uburyo bw’igitego. Ku munota wa 26, Rapfihna yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Vinicius ahagaze wenyine ariko ateye umuzamu Sommer awushyira muri koruneri.
Brésil yakomeje gusatira ariko bidakanganye kuko kugeza kuko munota wa 40 ab’inyuma b’u Busuwisi bari babaye ibamba igice cya mbere kirinda kirangira.
Igice cya kabiri cyatangiye Brésil ikora impinduka, Lucas Paqueta yasimbuwe na Rodrygo. Ku munota wa 55 Vinicius yazamukanye umupira neza awuhinduye imbere y’izamu Richarlson atindaho agato umupira urarenga.
Amakipe yombi yahise akora impinduka, Vargas asimburwa na Edliminson Fernandes ku ruhande rw’u Busuwisi mu gihe Fred yasimbuwe na Bruno Guimarães ku ruhande rwa Brésil.
Ku munota wa 64 Brésil yazamutse neza Casemiro aha umupira Vinicius azamuka neza atsinda igitego cya mbere ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira igitego baracyanga.
Umukino watangiye gushyuha mu minota 70 kuko Brésil yatangiye gusatira bikomeye ishaka ikindi gitego ariko ba myugairo b’u Busuwisi nka Manuel Akanji na Elvedi bakabyitwaramo neza. Anthony na Gabriel Jesus bahise basimbura Rapfihna na Richarlson ku ruhande rwa Brésil.
Nyuma yo kugerageza uburyo bwinshi bikanga, Brésil yahanahanye neza hagati ya Vinicius na Rodrygo, wahereje umupira Casemiro atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cya Brésil ku munota wa 83 ahembura imitima y’abakunzi bayo bari bihebye.
Mu minota itandatu y’inyongera Brésil yahise itangira gukina umupira wo gushimisha abafana, umukino urangira nta kindi gitego kibonetse.
Brésil yamaze kuzamuka muri ⅛ izakina umukino wa nyuma na Cameroon kuwa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 mu gihe u Busuwisi buzaba bukina na Serbia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!