Ni umukino Portugal yinjiyemo kuri uyu wa Mbere ishaka intsinzi ngo ihite ikatisha itike ya ⅛ mu gihe Uruguay yifuzaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzamuka.
Uyu mukino watangiye utuje nta kipe irusha indi bigaragara, ari nako ukinirwa hagati cyane ariko Portugal yiharira umupira.
Mu minota 30 nta buryo bukomeye bwabonetse ku mpande zombi, Uruguay yakinaga ishaka imipira Portugal yabaga itakaje ikazamuka yiruka, mu gihe Portugal yo yahererekanyaga neza ariko yagera imbere y’izamu abakinnyi ba Uruguay nka Diego Godín na Raul Maria Gimenez bakayibera ibamba.
Ku munota wa 32 Rodrigo Bentancur yazamukanye umupira neza acenga ab’inyuma ba Portugal ariko ateye ishoti umuzamu Diogo Costa arawufata.
Ku munota wa 40 Nuno Mendes wari umaze kugira ikibazo cy’imvune yasimbuwe na Raphael Guerreiro. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Portugal yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, ku munota wa 52 Bruno Fernandez azamukana umupira yihuta awucomekera Joa Felix ariko ateye ishoti umupira ujya hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 54 Bruno yakase umupira imbere y’izamu ashaka umutwe wa Cristiano Ronaldo ariko ntiyawushyikira umupira uragenda uruhukira mu nshundura, atsinda igitego cya mbere cya mbere cya Portugal.
Edinson Cavani yahishije igitego ku mupira wari ukaswe imbere y’izamu ariko uba muremure urarenga.
Amakipe yombi yatangiye gukora impinduka Edinson Cavani na Darwin Nunez basimburwa na Luis Suarez na Mario Gomez, mu gihe Rafael Leao yasimbuye Ruben Neves.
Gomez akimara kwinjira yabonye uburyo bukomeye ariko ishoti ryiza yateye ryafashe igiti cy’izamu umupira uragaruka. Uruguay mu minota 75 yayoboye umukino ari nako yagendaga ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 81 Portugal yakoze impinduka eshatu, Nunez, Ramos na Palihna basimbura Joao Felix, Cristiano Ronaldo na William Carvalho.
Bruno yongeye kuzamukana umupira awunyuza mu maguru ya Gimenez maze umusifuzi yifashishije VAR avuga ko Giminez yakoze ku mupira n’akaboko ubwo yawukuragaho aryamye atanga penaliti. Yahise yinjizwa neza na Bruno Fernandez ku munota wa 93.
Ku munota wa nyuma w’umukino Bruno yari abonye igitego cye cya gatatu ariko umupira yateye awakubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye Portugal itsinze Uruguay ibitego 2-0.
Gutsinda kwa Portugal kwatumye yiyongera kuri Brésil n’u Bufaransa nk’amakipe amaze kubona itike ya ⅛.
Umukino wa nyuma Portugal izakina na Koreya y’Epfo mu gihe Uruguay izakina na Ghana ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!