Maroc yanditse amateka ubwo yatsindaga Portugal igitego 1-0, biyihesha amahirwe yo gukina kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Isi. Ni yo kipe ya Afurika yabashije guca ako gahigo.
Byari ibyishimo hirya no hino ku Isi aho abafana ba Maroc baherereye ari nako byagenze i Bruxelles.
Ikinyamakuru La Libre Belgique cyatangaje ko Maroc ikimara gutsinda abafana bayo biroshye mu mihanda bishimira intsinzi, ari nako Polisi yacungiraga hafi ngo hatagira ibyo bangiza nk’uko byagenze ubwo Maroc yakinaga n’u Bubiligi tariki 27 Ugushyingo uyu mwaka.
Byose byagenze neza ariko hari itsinda rimwe ry’abafana ba Maroc ryakozanyijeho na Polisi yashakaga kuryitambika, abarigize batera polisi amabuye biba ngombwa ko bamwe muri bo batabwa muri yombi.
Polisi yatangaje ko nta cyangiritse cyangwa se ngo hagire ukomeretswa n’ayo mabuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!