Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemerera buri mukinnyi gukinira ikipe y’igihugu yifuza bigendanye n’isano uwo mukinnyi afitanye n’icyo gihugu yifuza gukinira cyangwa kubera amahitamo ye. Muri byo harimo kuba yaravukiye muri icyo gihugu, ababyeyi be ariho bakomoka, yarahakuriye, ibyangombwa bikugira umunyagihugu cyangwa kuba yarashakanye n’umuturage waho.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, amakipe ane gusa ni yo yakinishije abakinnyi bose bakomoka mu bihugu byabo 100%. Ayo arimo Argentine, Arabie Saoudite, Koreya y’Epfo na Brésil.
U Bufaransa ni igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu byifashisha abakinnyi benshi batahakomoka. Mu 2018, bwari bufite 87% by’abakinnyi bakomoka mu mahanga.
Byibuze abakinnyi barindwi muri 11 batangiye mu kibuga ku mukino u Bufaransa bwakinnye na Croatia ubwo bwegukanaga Igikombe cy’Isi mu 2018, bose bakomokaga muri Afurika nubwo bari abanyagihugu b’u Bufaransa.
Hari impamvu nini ituma Abanyafurika bahitamo gukinira u Bufaransa, ntabwo ari ibintu bije vuba ahubwo byatangiye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945.
Mu gihe iyi ntambara yari irangiye, u Bufaransa bwagizweho ingaruka nyinshi na yo. Iki gihugu cyatangiye gushaka abakozi baza kukivugurura bakagisubiza ubuzima.
Mu bihugu byibanzweho ni mu Burasirazuba bw’Isi ariko cyane cyane mu Majyepfo yayo kuko ho bari bahafite n’ibihugu bakoronizaga muri iyo myaka, ariko bitari byakabonye ubwigenge.
Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba byatanze abakozi benshi cyane muri iyo mirimo, hagati ya 1940 no mu 1950. Muri iyi myaka yose, u Bufaransa ni cyo gihugu cyazanye Abanyafurika benshi kuruta ikindi gihugu cyose cyo ku Mugabane w’u Burayi.
Kugera mu 1960, u Bufaransa bwari bumaze kwinjiza abanyamahanga bagera kuri miliyoni 2,7. Bukurikirwa n’u Budage bwinjije miliyoni 2,3. Wari umubare munini ku gihugu cyari gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 551,695.
Ntibyatinze, ubukungu n’abaturage b’iki gihugu byariyongereye cyane mu 1960 kugeza mu 1970, akazi gatangira kuba gake mu Bufaransa. Uku ni ko kandi abandi Banyafurika bakomezaga kwerekezayo basanze bene wabo.
Kuko abatuye mu mijyi bagendaga baba benshi, abashya bazaga muri iki gihugu baturaga mu nkengero z’imijyi ikomeye mu Bufaransa icyo gihe irimo Marseille, Lyon na Paris.
Icyo gihe, u Bufaransa bwari busigaranye ikibazo muri siporo gusa, cyane cyane mu mupira w’amaguru. Ibi byagaragaye ubwo hagati yo mu 1960 no mu 1974, u Bufaransa bwabuze itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi inshuro eshatu n’itike yo kujya mu mikino y’u Burayi inshuro eshatu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa ryahise ryimurira imbaraga zose mu gushaka uko bubaka ikipe y’igihugu. Nta handi imbaraga zari kujya usibye mu kuzamura impano z’abakiri bato, babashyira mu marerero atandukanye yashyizweho icyo gihe.
Mu 1972, Ishuri ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa riri mu Mujyi wa Vichy ryarafunguye ku nshuro ya mbere, nyuma y’imyaka ine gusa Ishyirahamwe ryahise rikorana n’amakipe akomeye kugira ngo ajye akuramo abakinnyi, anabafashe guha imyitozo aba bana.
Abana bato bakomoka ku Banyafurika babonaga akazi gatangiye kuba iyanga, bohereje abana babo kujya gutata amahirwe yo kuba bakwiga umupira muri iri shuri ryari rije ari igisubizo.
Iri shuri ryarimuwe mu 1988, riva aho ryari riri, rijyanwa mu Majyepfo ya Paris hafi y’amashyamba, haberanye no kuhakorera imyitozo, hazwi nka Clairefontaine. Uku ni na ko uru ruganda mu kurema abakinnyi rwiswe “Clairefontaine”.
Iki kigo cyafataga buri mwana wese ufite impano yo gukina umupira w’amaguru nta kindi kintu bitayeho kandi mu gihugu hose. Ibi byagishyize ku mwanya wa mbere mu bigo byigisha umupira w’amaguru mu Isi.
Umusaruro w’iki kigo wagaragaye mu 1998. Muri uyu mwaka, u Bufaransa bwatwaye Igikombe cy’Isi ari na bwo bwacyakiriye, bufite abakinnyi beza harimo abato ndetse n’abakuze.
Muri abo bakinnyi harimo benshi bakomoka ku Mugabane wa Afurika ari na bo bagize uruhare runini muri urwo rugendo. Abo ni Zinedine Zidane, Patrick Vieira, Marcel Desailly, Lilian Thuram, Bernard Lama n’abandi.
Iki gikombe cyongereye igitinyiro n’ubukaka ku Ikipe ya “Les Bleus” yirengangiza izindi nyungu, itangira inzira yo kwegukana ibikombe harimo n’icy’Isi. Ibi yabigezeho indi nshuro mu 2018, gusa umubare w’abanyamahanga wari munini cyane ugereranyije n’icyo batwaye mu 1998.
Muri abo banyamahanga, abakinnyi 12 muri 23 u Bufaransa bwari bwitwaje bakomoka muri Afurika. Abo bakinnyi ni Kylian Mbappé, Samuel Umtiti, Adil Rami, Benjamin Mendy, Djibril Sidibé, Presnel Kimpembe, Steve Mandanda, Paul Pogba, Blaise Matuidi, N’Golo Kanté, Ousmane Dembélé na Nabil Fekir.
Uru rugendo rwo gukoresha Abanyafurika benshi mu mupira w’u Bufaransa ni imwe mu mpamvu zongeye kubageza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi muri Qatar.
Ikipe y’u Bufaransa ifite abakinnyi batatu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Steve Mandanda, Axel Disasi na Randal Kolo Muani.
Cameroun na yo ifitemo abakinnyi batatu barimo William Saliba, Aurélien Tchouameni na Kylian Mbappé. Mali ifitemo babiri ari bo Ibrahima Konaté na Ousmane Dembélé.
Andi makipe yo muri Afurika afitemo umukinnyi umwe umwe: Youssouf Fofana akomoka muri Côte d’Ivoire, Jules Koundé akomoka muri Bénin, Dayot Upamecano akomoka muri Guinée Bissau, Eduardo Camavinga akomoka muri Angola, Mattéo Guendouzi akomoka muri Maroc naho Kingsley Coman akomoka muri Guinée.
Les Bleus kandi ifite abakinnyi bayikinira bakomoka mu bindi bihugu bitari Afurika. Muri bo harimo batatu bakomoka muri Espagne ari bo Hugo Lloris, Lucas Hernandez na Théo Hernandez.
Abandi badakomoka muri iki gihugu ni Antoine Griezmann ukomoka muri Portugal, Alphonse Areola wo muri Philippines na Raphaël Varane wo muri Martinique.
Abakinnyi bane gusa ni bo bakinira u Bufaransa bafite aho bahuriye n’iki gihugu ku buryo bwuzuye. Abo ni Benjamin Pavard, Adrien Rabiot, Jordan Veretout na Olivier Giroud.
U Bufaransa buzakina umukino wabwo wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 na Argentine ku wa 18 Ukuboza 2022. Ni umukino uzabera kuri Lusail Iconic Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!