Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “ Nahoraga nshaka kureba imikino y’Igikombe cy’Isi ariko simbishobore kubera ko muri Brezil, mu Burusiya cyangwa muri Afurika y’Epfo habaga ari kure.”
“Hamwe n’uko iyi mikino yari igiye kubera bwa mbere mu gihugu cy’Abarabu nibwiye ko bikwiye ko mva muri Arabie Saoudite kugira ngo nerekane umutima w’ubuvandimwe n’ubumwe bw’ibihugu byombi.”
Uyu musore yavuye mu mujyi yavukiyemo wa Jeddah, muri Arabie Saoudite, ku wa 9 Nzeri amara iminsi 55 mu nzira mbere y’uko agera i Doha muri Qatar.
Ati “Nahuye n’ingorane nyinshi mu rugendo harimo ubushyuhe, izuba, umukungugu n’umucanga mu butayu n’inyamaswa zo mu gasozi.”
Inkuru yo guhara amagara kwa Abdullah yayisangije abandi ku rubuga rwa Tik Tok ikaba yarakurikiwe n’abagera ku bihumbi 90.
Amashusho amugaragaza muri urwo rugendo yamugize ikirangirire ku isi by’umwihariko i Doha aho yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abafana mu minsi mike ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!