Espagne yakomeje gusatira bikomeye ari na ko yahanahanaga cyane Costa Rica umupira yawubuze maze ku munota wa 11, Dani Olmo afungura amazamu ku mupira yahawe neza na Marco Asensio.
Asensio yongeye kuzamukana umupira neza awuhereza Jordi Alba awukata imbere y’izamu usanga Asensio atsinda igitego cya kabiri cya mu munota wa 21.
Costa Rica yakomeje kurushwa bikomeye ari nako itangira gukora amakosa menshi. Ku munota wa 31 Espagne yabonye penaliti ku ikosa Oscar Duarte ryakorewe Alba. Ferran Torres yahise ayinjiza neza umuzamu Keylor Navas ajya uruhande rumwe umupira ujya mu wundi.
Costa Rica yagerageje gusatira ireba uko yagombora ariko umupira Joel Campbell yahinduye imbere y’izamu Rodri awukuramo. Espagne yakomeje kwiharira umupira ari na ko abasore bayo nka Asensio na Olmo imipira bakayitera hanze
Igice cya mbere cyarangiye Espagne itsinze Costa Rica ibitego 3-0.
Espagne yakomereje aho yasoreje igice cya mbere, ku munota wa 48 Asensio yashatse gutungura umuzamu Navas ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu.
Gavi yacenze abinyuma ba Costa Rica ahereza umupira Ferran Torres atsinda igitego cya kane n’akaguru k’ibumoso kikaba igitego cye cya kabiri kuri uyu mukino.
Alvaro Morata yasimbuye Ferran Torres ku munota wa 58, Espagne ikomeza kotsa igitutu. Bryan Oviedo yazamukanye umupira ariko umusifuzi w’igitambaro avuga yaraririye.
Ku munota wa 75 Gavi yatsinze igitego cya gatanu ku mupira Alvaro Morata yahinduye imbere y’izamu.
Mu minota irindwi y’inyongera Costa Rica yavuye mu mukino bigaragara maze ku munota wa 90 Carlos Soler atsinda igitego cya gatandatu, Alvaro Morata yahise ashyiramo agashinguracumu atsinda igitego cya karindwi umukino urangira Espagne inyagiye Costa Rica ibitego 7-0.
Mu mukino wa kabiri Espagne izakina n’u Budage ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 saa 21:00, mu gihe Costa Rica izakina n’ u Buyapani saa 12:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!