00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana yatsinze Koreya y’Epfo bigoranye, yongera icyizere cyo kurenga amatsinda y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 November 2022 saa 06:13
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Ghana yatsinze Koreya y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu Itsinda H wabaye ku wa Mbere, tariki 28 Ugushyingo 2022.

Ni umukino wari ukomeye cyane kuko amakipe yombi yari yaratakaje uwa mbere bityo buri imwe yari ikeneye amanota atatu kugira ngo yizere gutegereza umunsi wa nyuma.

Koreya y’Epfo yatangiye isatira cyane kuko mu minota 15 yari imaze gutera koruneri zirindwi mu gihe guhererekanya umupira Koreya y’Epfo yari ifite 65% kuri 35% ya Ghana.

Ku munota wa 21, Jordan Ayew yazamukanye umupira neza ariko abakinnyi ba Koreya y’Epfo baramuzibira, bamwima inzira ariko bamukoreraho ikosa.

Uyu mukinnyi yahise atera coup franc neza, Mohammed Salisu afungura amazamu, atsinda igitego cya mbere cya Ghana ku munota wa 24.

Ghana yakomeje kwiharira umupira maze nyuma y’iminota icumi, Jordan Ayew yongera guhindura umupira imbere y’izamu awutereka ku mutwe wa Mohammed Kudus atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 34.

Koreya y’Epfo yasatiriye cyane ishaka kwishyura ariko abasore b’inyuma ba Ghana babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyarangiye Ghana itsinze Koreya y’Epfo ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye gusatira kwa Koreya y’Epfo ariko umumyezamu Lawrence Ati-Zigi awukuramo.

Iyi kipe yakomeje gusatira bituma ku munota wa 58, Cho Gue-sung ayifasha gutsinda igitego cya mbere ku mupira yateresheje umutwe.

Bidatinze nyuma y’iminota itatu gusa Cho Gue-sung yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 61. Mu minota 15 gusa y’igice cya kabiri umukino wari umaze gusubira irudubi.

Umukino wari uryoshye ndetse byari bigoye ko wareba ku ruhande, ku munota wa 68 Mohammed Kudus yatsinze igitego cya gatatu cya Ghana kiba icya kabiri cye muri uyu mukino, ku mupira mwiza wahinduwe imbere y’izamu na Mensah.

Koreya y’Epfo ntiyacitse intege yakomeje gusatira ariko imipira bateraga umunyezamu Ati-Zigi yayikuragamo.

Ghana na yo yanyuzagamo igasatira ndetse hari aho Iñaki Williams yazamukanye umupira neza cyane ariko barawutakaza.

Iminota icumi y’inyongera yabaye iya Koreya y’Epfo yacumbitse mu izamu rya Ghana iyibuza amahwemo ari ko umunyezamu Ati-Zigi yakomeje gucungura igihugu cye.

Ghana yasumbirijwe cyane mu minota ya nyuma y’umukino yihagazeho iwusoza ifite ibitego 3-2 bya Koreya y’Epfo.

Imikino ya nyuma muri iri tsinda iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, saa 17:00 aho
Ghana izacakirana na Uruguay mu gihe Koreya y’Epfo izaba yesurana na Portugal.

Mohammed Salisu yatsinze igitego cya mbere cya Ghana
Mohammed Kudus yatsinze ibitego bibiri bya Ghana
Jordan Ayew yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego
Rutahizamu Cho Gue-sung yinjiye mu kibuga yishyura ibitego Ghana yari yatsinze Koreya y'Epfo
Abakinnyi ba Ghana bishimira kimwe mu bitego batsinze Koreya y'Epfo
Mohammed Salisu wa Ghana yafunguye amazamu ku munota wa 24
André Ayew ni we Kapiteni wa Ghana
Ghana yishimiye intsinzi ikomeye yakuye kuri Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages