00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 13 byiyemeje gufatanya na Qatar gucunga umutekano mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 October 2022 saa 02:42
Yasuwe :

Ingabo z’igihugu cya Qatar ndetse n’izindi ziturutse mu bihugu 13 ku Isi ziri mu myitozo izamara iminsi itanu igamije guhuriza hamwe imbaraga mu kwirinda icyo ari cyo cyose cyazabangamira igikombe cy’Isi cya 2022.

Mu rwego rwo kugaragaza isura nziza mu by’umutekano, Qatar yamaze gutangaza ko izatanga ingabo zirenga ibihumbi 10, zizaba zishinzwe imirimo y’igikombe cy’Isi gusa. Izi yabonye zidahagije isinyana amasezerano n’ibindi bihugu bizayifasha kurinda umutekano.

Izi ngabo za Qatar ndetse n’izidi ziturutse mu bihugu 13, ziri kugabanywa mu bice bitandukanye by’Igihugu binyuranye hagendewe ku hantu bazaba bakorera. Buri tsinda aho ryashyizwe niho rizanarindira umutekano muri icyo gihe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umutekano mu gikombe cy’Isi muri Qatar, yatangaje ko abashinzwe umutekano bari muri iyi myitozo, harimo ingabo za leta ibihumbi 32, ndetse n’abikorera ibihumbi 17 baturutse mu bihugu byemeye kubafasha.

Igihugu cya Türkiye cyohereje ingabo zirenga ibihumbi bitatu zizaba zishinzwe umutekano ku bibuga by’umupira ndetse n’amwe mu mahoteli akomeye, yohereza n’abandi barenga 80, bazaba bashinzwe gukoresha imbwa zicunga umutekano, abandi 50 bazaba bashinzwe gutegura ibisasu.

Muri uku kwezi kandi mu mujyi wa Doha muri Qatar hageze ingabo zivuye muri Pakistan nk’uko guverinoma yayo yemeye kuzatanga ingabo zizarinda umutekano. U Bufaransa nabwo buzohereza ingabo 220 zizaba ziri mu zishinzwe umutekano w’abafana.

Igihugu cya Maroc nacyo cyohereje ingabo zizaba zishinzwe kurinda umutekano wahungabanywa hifashishijwe ikoranabuhanga mu gikombe cy’Isi. Aba bakaba bazahagera mu ntangiriro z’iki gikombe.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Qatar, ko ari zo zizayobora gahunda zose zirebana n’igikombe cy’Isi kugira ngo ibikorwa by’umutekano nabyo bizagende neza.

Igihugu cy’u Bwongereza cyijeje Qatar kuzohereza abashinzwe umutekano bazabafasha ku birebana no gutunganya ibikoresho byifashishwa mu kurinda umutekano, ndetse ikanatanga ibikoresho by’umutekano bisabwa kugira ngo umukino ugende neza mu kibuga.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zemeye ko zizatanga umusanzu mu birebana n’umutekano mu bihe by’igikombe cy’Isi cya 2022. Ni muri urwo rwego iki gihugu nacyo cyohereje abasirikare bacyo muri Qatar.

Mu gihe habura iminsi mike ngo igikombe cy’Isi gitangire, imyiteguro irarimbanyije mu buryo bw’umutekano. Ibikoresho nkenerwa byamaze gushyirwa ahabugenewe cyane cyane za camera z’umutekano zifata amashusho hafi ya stade umunani zose zizakinirwaho.

Qatar irateganya ko nibura abafana ndetse na ba mukerarugendo barenga miliyoni 1.2 bazahurira muri iki gihugu baje gusura no kureba imikino y’igikombe cy’Isi, izatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2022 kugeza tariki ya 18 Ukuboza 2022.

Jordanie yohereje muri Qatar ingabo zizarinda abafana
Pakistan nayo yohereje ingabo muri Qatar ngo zirinda abafana
Abafana bazaba ari benshi muri Qatar ari yo mpamvu hongerewe abashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages